Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

DR Congo: Ubuyobozi bwategetse abayobora utubari ikintu gitangaje kugira ngo babone uko batsinda umutwe wa M23.

Hashize igihe kitari gito Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , mu rugamba zihanganyemo n’umutwe wa M23.

Amakuru avuga ko kuri ubu Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo( RDC) , bwatangaje ko igiye gusaba abayobora utubari gucuranga indirimbi yubahiriza Igihugu n’izindi ndirimbo zirata Igihugu mu rwego rwo gutera akanyabugabo FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23.

Ni imirwano imaze ibyumweru birega bibiri bogeye kwambikana, aho umutwe wa M23 wongeye gukubita incuro FARDC nubwo yifatanyije n’imitwe irimo uw’iterabwoba wa FDLR.

Ibi byongeye kugaragaza imbaraga nke z’igisirikare cya Congo Kinshasa, none ubutegetsi bw’iki Gihugu buri gushaka uburyo iki gisirikare gishyigikirwa.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya, yavuze ko hari icyo Guverinoma igiye gusaba utubari mu rwego rwo gutera imbaraga FARDC.Mu magambo ye Yagize ati: “Mu gihe cya vuba tugiye gusaba abayobora utubari gucuranga indirimbo yubahiriza Igihugu ndetse n’izindi ndirimbo zo gukunda Igiguhu. Ni ubukangurambaga bugamije gukomeza kurinda uburyo bwo gukunda Igihugu kubera ibibazo by’umutekano byabaye akarande mu Burasirazuba bw’Igihugu.”

Umugore yishwe n’ umwitero we wo mu mutwe. Dore uko byagenze birababaje

Ubuyobozi bwa Congo buherutse gusaba urubyiruko kwinjira mu gisirikare kugira ngo bajye kurwanya uyu mutwe wa M23, abasore n’inkumi bakaba baritabiriye ku bwinshi ibi basabwe.

Related posts