Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

DR Congo : Nyuma ya Bunagana, ubu M23 biravugwa ko yafashe uwundi mugi

Umutwe wa M23 ukomeje intambara hagati yawo n’ingabo z’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC. Ni intambara iri kubera mu burasirazuba bw’iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’u Rwanda. Hagiye gushira icyumweru izi nyeshyamba zo muri uyu mutwe zirukanye ingabo za Leta ya Congo mu mugi wa Bunagana, M23 yahise itangaza ku mugaragaro ko ubu umugi wa Bunagana uri mu maboko yayo. Kuri ubu rero ngo nyuma yo gufata Bunagana, ubu M23 biravugwa ko yafashe uwundi mugi witwa Tchengerero nawo wo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko amakuru agera kuri kglnews.com abivuga, ngo kuri uyu wa gatanu tariki 17 Kamena 2022 hakomeje kumvikana imirwano ikaze muri aka gace ka Tchengerero gaherereye muri teritwari ya Rutshuru ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni imirwano yaje kurangira n’ubundi ingabo za M23 zikubise inshuro ingabo za Leta ya Congo FARDC zirazishwiragiza, ubu Tchengerero ikaba nayo iri mu maboko ya M23 nyuma ya Bunagana.

Imirwano ikaze kandi ngo iracyakomeje mu tundi duce twegeranye na Tchengerero turimo Rwankuba na Ntamugenga. Mu itangazo uyu mutwe wa M23 wasohoye ku munsi w’ejo tariki 17 Kamena 2022, wavuze ko imirwano yo muri Rwankuba na Ntamugenga yatewe n’ubushotoranyi bw’igitero bagabweho na FARDC ifatanyije na FDLR mu birindiro byabo. Ku munsi w’ejo kandi M23 yahanuye indege y’igisirikare cya DR Congo.

Related posts