Nyuma yuko bigaragarira buriwese ko M23 ishaka kwigarurira igihugu cya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo ndetse n’ingabo za leta zikaba zidafite ubushobozi bwo guhagarika aba barwanyi nkuko byagiye bitangazwa nabo ubwabo,kurubu abatavuga rumwe na leta batangiye kugaragaza ko bashyigikiye aba barwanyi ba M23 ngo nuko babonye batandukanye n’izindi nyeshyamba ahubwo ngo bikaba bigaragara ko aba barwanyi bafite amahame bagenderaho kandi bakitwara gisirikare ngo aba batavuga rumwe na leta ya Congo barabona aba barwanyi bashobora kubageza kucyo bifuza.
Ibi byose bibaye nyuma yuko aba barwanyi ba M23 bashimwe n’abaturage batuye muduce bamaze kwigarurira ko usibye kuba barwanira uburenganzira bwabo ubundi ntakintu batwaye, ibi kandi bigakomeza kugenda biha imbaraga aba barwanyi ndetse bigatuma bagenda bafata ibice bitandukanye by’ikigihugu ariko kandi banasaba leta kuba yabaha ibyo basaba cyangwa bakaba bakomeza guhangana kugeza bafashe igihugu cyose.
Kurubu rero aba batavuga rumwe na leta bamaze kwemezako bagiye guha ubufasha mubyagisirikare aba barwanyi ba M23 maze aba barwanyi bakaba bahirika ubutegetsi buriho maze bikanihutisha amatora. aba bavuga ko ikibatera kuvuga ibi byose ngo nuko ubuyobozi buriho bwagiye bugaragaza kujenjekera aba barwanyi ba M23 bikaza no gutuma aba barwanyi bibona nkabafite ijambo ngo kandi bo bakaba banatandukanye n’izindi nyeshyamba ahubwo bo barwana nk’ingabo zatojwe kandi ngo zifite amahame ya gisirikare zigenderaho.
Ibi kandi bikomeje kuzamura ubwoba bwinshi kubatuye muri ikigihugu kubera gutinya intambara ndetse no gutinya ko hari ikintu kidasanzwe cyaba muri ikigihugu. ibi kandi biraza bikurikira amagambo akomeye aherutse gutangazwa n’umuyobozi wa M23 asaba abatuye mumujyi wa Goma kwitwararika mubikorwa by’urugomo bishoyemo anabatangariza ko arihafi kubasomesha kugikombe abanyabunagana banywereyeho. akaba yarashakaga kubateguza intambara yo gufata uyumujyi iteganyijwe muminsi yavuba nkuko amakuru aturuka kuri aba barwanyi abivuga.