Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

DR Congo: Imodoka 600 zimaze iminsi itatu mu muhanda zarabuze uko zitambuka _ Menya impamvu ibiri inyuma

Mu mahanda wa Komanda _ Mambasa muri Ituri muri DR Congo , kuva kuri uyu wa Mbare tariki ya 22 Kanama 2022, nibwo imodoka zirenga 600 zaheze muri uwo muhanda kubera umutekeno mucye uri muri icyo gihugu.Abayobozi bo muri iyo Ntara , barashinja abarwanyi b’ umutwe witwaje intwaro wa ADF urwanya Uganda , kuba ari bo bateje iki kibazo.

Amakuru avuga ko imodoka nyinshi zirimo inini n’ into zari ziturutse muri Bunia mu Ntara ya Kivu ya Ruguru , zimaze iminsi itatu ziri ahitwa Komanda. Umurongo w’ izi modoka ugera ahitwa Mambasa na zo zatumye iziva mu Ntara ya Tshopo zibura aho zinyura , nazo zigahita zihagararira aho zari zigeze.

Nk’ uko byatangajwe na Sosiyete Sivile yo mu Ntara ya Ituri , abagenzi babarirwa mu Bihumbi bari muri izi modoka , bari kubaho nabi nyuma y’ uko imodoka zari zibatwaye zibuze aho zinyura. Iyi miryago itari iya Leta , isaba Guverinoma gushaka undi muhanda wakwifashishwa mu rwego rwo kugira ngo abari bafite gahunda bagiyemo , gukomeza ingendo.

Basabye kandi ko Guverinoma ikora igikorwa cya Gisirikare kihariye cyo kwirukana abo barwanyi ba ADF bakomeje kugaba ibitero mu muhanda wa Komanda_ Mambasa. Kuri iyi ngingo, Lieutenat Jules Ngongo, Umuvugzi w’ Igisirikare biri gukorwa ndetse ko igisirikare cya Leta gikomeje kubyitwaramo kuva mu mpera z’ icyumweru gishize , aboneraho kwizeza ko urujya n’ uruza muri uyu muhanda rwongera gusubukura mu gihe cya vuba.

Related posts