Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

DR Congo: Hafunguwe ikigo kimwe gusa kigomba gukorerwamo ibizamini bya Leta, (Amakuru agezweho muri iki gihugu)

Nk’ uko byatangajwe n’ umuyobozi w’ amashuri abanza n’ ayisumbuye Claude Gatabazi , yavuze ko muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo , hafumguwe Ikigo kimwe gusa kigomba gukorerwamo ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’ amashuri 2021_ 2022, iki kigo giherereye mu santere ya Rutshuru.

Claude Gatabazi , Umuyobozi w’ amashuri abanza n’ ayisumbuye (EPST) yavuze ko iki kigo cyafunguwe kugira ngo abana bahunze intambara ya M23 na FARDC babone nabo amahirwe yo gukora ikizamini nk’ abandi.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abana bahungiye Uganda nabo bashyiriwe ho ibigo bazakoreramo ibizaminu yagize ati“ Twateguye iki kigo cyo muri Rutshuru , dutegura ibindi bigo bibiri aribyo bya Kitagoma na Karambi, kugira ngo abana baherereye muri utwo duce nabo babashe gukora ibizamini nk’ abandi.

Amakuru avuga ko ibi bizamini byagombaga gutangira kuri wa Mbere tariki ya 04 Nyakanga 2022, ariko ntabwo byitabiriwe nk’ uko byari bisanzwe .

Niyompamvu uyu muyobozi yasabye ababyeyi aho baherereye hose kugerageza kohereza abana kwitabira ibi bizamini.

Iyi ntambara ikomeje guhaza ingabo za Leta FARDC n’ inyeshyamba za M23 ikomeje gukura abatari bake mubyabo , kuko ntacyizere cy’ uko iyi ntambara izarangira, kuko inyeshyamba zo zisaba Leta ko bagirana ibiganiro mu gihe Leta yo ikomeje gushyira imbere intambara , kandi yatangaje ko idashobora kugirana ibiganiro n’ inyeshyamba.

Related posts