Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

DR Congo : Depite Leon Ntumba arasaba ko ingabo za SADC zaza muri Congo kuyifasha guhangana na M23 nk’uko zabikoze muri 2013

Umwe mu bagize inteko ishingamategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Depite Leon Ntumba arasaba ko ingabo za SADC zaza muri Congo kuyifasha guhangana na M23 nk’uko zabikoze muri 2013. Ni igitekerezo yazamuye ariko bikaba byitezwe ko n’ubundi Perezida Tchisekedi ashobora nawe kwiyambaza izi ngabo mu nama iteganyijwe kubera muri Congo mu minsi ya vuba izahuza abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’amajyepfo SADC.

Uyu mudepite Leon Ntumba ibi yabisabye mu nteko ihuriyemo abadepite bo mu bihugu by’uyu muryango. Mu ijambo rye uyu iyi ntumwa ya rubanda rw’abanyekongo ashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, akavuga ko n’ubwo i Nairobi habereye ibiganiro kuri iki kibazo ntacyo byatanze kuko ibintu bitifashe neza mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ati ” ibiri kubera mu burasirazuba bwa Congo biteye ubwoba”.

Leon Ntumba akomeza agira ati” Ni iby’agaciro kuba duteraniye hano nk’abagize umuryango wa SADC, ubu dushobora kwishyira hamwe tugafasha Congo. Igihugu cyacu kiri kunyura mu bihe bibi by’ubwicanyi bushyigikiwe n’u Rwanda. Nukuri ndasaba mwese muri hano kwifatanya na Congo.

Mu busabe bwa depite Leon Ntumba ngo yizeye ko ibindi bihugu bya SADC bizishyira hamwe na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bigasaba u Rwanda kureka ubushotoranyi no kureka gutera inkunga umutwe wa M23.

N’ubwo Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, u Rwanda ruhakana ibi birego. M23 imaze igihe yarigaruriye bimwe mu bice byo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo birimo Bunagana ndetse n’ibindi bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru cyane cyane muri Rutshuru.

Related posts