Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

DR Congo: Abantu barenga 30 ni bo bamaze kwicwa mu rugomo rwongeye kwaduka, inkuru irambuye

Umuryango w’ abibumbye ( ONU/ UN) uvuga ko abantu batari munsi ya 31 barimo n’ abana ubu ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe mu cyumweru gishize mu mirwano yongeye kubura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko imirwano ikaze hagati y’ igisirikare cya Congo( FARDC) n’ imitwe myinshi y’ inyeshyamba yadukiriye Akarere ka Beni, aho bivugwa ko hatowe imirambo itanu ku wa Gatatu tariki ya 13 Nyakanga , 2022. Abahatuye batangaje ko umubare w’ abishwe ushobora kuba ari munini kurushaho kuko abantu babarirwa muri za mirongo bakiburiwe irengero.

Nk’ uko ONU ibivuga , kuva mu Ntangiriro y’ uyu mwaka , abantu barenga 700, 000 bamaze guhunga bata ingo zabo mu Ntara ya Ituri no mu Ntara ya Kivu ya ruguru.

Ibi bitumye umubare wose w’ abantu bamaze guta ingo zabo kubera umutekano mucye uterwa n’ imitwe yitwaje intwaro muro DR Congo bagera kuri miliyoni esheshatu.

ONU ivuga ko aya makuba yo muri iki gihugu ari amwe mu yakaze cyane ku isi. Igisirikare cya DR Congo kivuga ko kirimo kurwana n’ imitwe y’ inyeshyamba ibarirwa muri za mirongo mu burasirazuba bw’ igihugu. Myinshi muri iyo mitwe yari imaze imyaka itari mu mirwano , ariko mu bihe bya vua aha bishize yongeye kubura imirwano nk’ uko BBC dukesha ino nkuru ibitangaza.

Related posts