Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Dore urutonde rw’abatoza bakora uyu mwuga ariko batarigeze bakina umupira w’amaguru

 

 

Akenshi kugira ngo umuntu akore akazi runaka nuko aba yarabyize cyangwa se yarabihuguriwe.Ni nako bigenda no mu mupira w’amaguru,kugira ngo ube umutoza w’ikipe runaka biba byiza iyo nawe wawuconze n’ubwo rimwe na rimwe hari aba barawukinnye gutoza bikabananira burundu.Urugero rwa hafi rw’abatoza bakinnye ariko bikaba bigenda byanga twavuga nka Vincent Kampani utoza ikipe ya Banley mu gihugu cy’Ubwongereza.Uyu wabaye Kapiteni w’Ikipe ya Manchester City ndetse yatwaranye ibikombe bitandukanye nayo.

N’ubwo bimeze gutyo kuri abo bakanyujijeho muri Ruhago ariko gutoza bikabananira,hari n’abo gutoza byashobokeye nyamara batarigeze bawukina.

Uyu munsi munyemerere ngaruke ku batoza bazwi cyane mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga ariko mu buzima bwabo batarigeze bakina uyu mukino wihebewe na benshi.

3.ANDRE VILLAS BOAS

Amazina ye yose ni Luís André de Pina Cabral e Villas-Boas,ni umunya Portugal w’imyaka 46 kuko yabonye izuba tariki ya 17 Ukwakira 1977.

Yatoje amakipe nka AS Porto, Chelsea, totenham hotspurs, zenit, ndetse na olympique marcelle.

Umwuga w’ubutoza yawutangiye ku myaka 16 ubwo yabaga mu nzu imwe n’uwari umutoza wa AS porto,Sir Bobby Robson bityo amushyira mu ishuri ryigisha ubutoza ku buryo yaje guhabwa licence A y’ubutoza.

Uyu mugabo ku myaka ye 21 yabaye umutoza wungirije wa Jose Felex MOURINHO nyuma aza guhesha AS PORTO igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cya Europa League bikaba bimugira umutoza wa mbere ukiri muto wabigezeho.

2.MAURIZIO SARRI

Umutaliyani Maurizio Sarri w’imyaka 65 yabonye izuba kuwa 10 Mutarama 1959,akaba atoza ikipe ya Lazio y’iwabo mu Butaliyani.

Uyu mugabo ngo yakuze yifuza gutera ruhago ariko imvune zikamwibasira cyane, ndetse ibya ruhago aza kubireka yigira gukora akazi ko muri banki ariko ku myaka ye 30 yaje kugaruka muri ruhago ubwo yahabwaga inshingano zo kuyobora shampiyona y’icyiciro cya 8 mu Butaliyani.

Inzozi ze z’ubutoza zabaye impamo ubwo yazamukanaga ikipe ya Empoli mu kiciro cya mbere muri Shampiyona yabo,serie A ahita abengukwa na NAPOLI mbere yo kujya muri Chelsea aho atakunzwe n’abafana bayo ariko yegukanyemo igikombe cya UEFA EUROPA League cya 2018-2019 ari nacyo gikombe rukumbi uyu mugabo yari yegukanye mu mateka ye gusa ari kumwe na Juventuse muri 2019-2020 yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma yo kwirukanwa na Chelsea.

Uyu mutoza akaba azwiho kwinywera agatabi cyane ndetse bamwe batebya bavuga ko niyo ari ku mukino aba arijunditse mu kanwa.

1.JULIAN NAGELSMANN

Uyu mugabo nawe n’undi mutoza utarigeze aconga ruhago nk’uko bimenyerewe kuri bamwe mu batoza.

Gusa icyo twavuga kuri uyu Mudage nuko nawe yagerageje gutera kuri ruhago ariko imvune ziranga ahita atangira imirimo y’ubucuruzi n’ubumenyi bwa siporo.

Ku myaka 28 yimukiye mu butoza akorana n’umutoza wa Thomas Tuchel mu ikipe ya Augsburg ,nyuma yaho yaje kwerekeza mu ikipe ya Hoffenhem mu Kwakira kwa 2015 afite imyaka 28 bimugira umutoza wa mbere ukiri muto utoje muri shampiyona yay’Ubudage,Bundesliga.

Hoffenhem yayifashe iri ku mwanya wa17 n’amanota 7 arangije ayikura mu bihe bibi yaririmo ntiyamanuka.

Mu mwaka ukurikiyeho yaje kuyihesha itike iyerekeza muri Uefa Champions League.Uyu yatoje ikipe ya Bayern Munich gusa nyuma yaje gutandukana nayo kubera umusaruro nkene yari atangiye kugagaza muri iyi kipe muri Werurwe 2023,ariko yanayifashije kwegukana igikombe cya UCL mu mwaka wa 2020.

Muri Nzeri 2023 JULIAN Naglsmann yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’Abadage Diemanishaft kugeza UEFA Uero 2024 irangiye hagafatwa undi mwanzuro.

Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com

Related posts