Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Dore urugutegereje nyuma yo guhagarika gukora imibonan* o igihe kirekire kandi warigeze kuba wayikora

Gutandukana , ingendo z’ akazi za kure , kwiga, ni bimwe mu mpamvu zinyuranye zishobora gutuma umara igihe utatera akabariro nyamara kandi hari igihe bitwara igibe kinini udakora imibonano , ibu bikaba bigita ingaruka zitari nziza ku buzima nubwo benshi batabitekerezaho cyanfwa se batari babizi.Akabariro ni kimwe mu bintu bigirira umubiri akamaro mu gihe gatewe neza kandi kagakorwa n’abayemerewe (imyaka, irangamimerere, …). Uretse kuba ituma abantu bororoka inafite ibindi byiza byinshi ituzanira.

Kutayikora se byo bifite ingaruka ki? Hano ntabwo tugiye kuvuga ku kutayikora na rimwe ahubwo tugiye kuvuga mu ngaruka zigera ku bigeze kuyikora nyuma bakayihagarika.

Dore rero ibishobora kukubaho mu gihe wayihagaritse warigeze kuyikora?

Imibonano ituma abantu barushaho gutuza: Ubushakashatsi bugaragaza ko kudakora imibonano bituma umuntu atabasha kuvugira mu ruhame neza ugereranyije n’uba yaraye abikoze cyangwa se byibuze yarabikozemuri icyo cyumweru. Ibi bituruka ku kuba mu gihe cy’imibonano ubwonko burekura imisemburo ya endorphin na oxytocin ituma umubiri utuza, ukagira akanyamuneza.

Ubudagangarwa buragabanuka:Ubusanzwe gukora imibonano byibuze rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru bizamura ku rugero rwa 30% igipimo cya immunoglobulin A, ikaba izwiho kurinda umubiri indwara ziterwa na virusi nk’ibicurane. Rero iyo udakora imibonano uba ufite ibyago byinshi byo kurwara ibicurane n’inkorora.

Byongera ibyago byo kurwara indwara zituruma kuri stress: Stress ubwayo ni ikibazo, kandi noneho inaba isoko y’indwara zinyuranye cyane cyane ku gitsinagore. Muri zo twavuga umutwe udakira, ibibyimba mu mabere, endometriosis, imisemburo itaringaniye, n’izindi zinyuranye. Mu masohoro dusangamo melatonin, serotonin na oxytocin iyi yose ikaba imisemburo itera umugore akanyamuneza.

  • Icyitonderwa

Imibonano ivugwa ni imibonano idakingiye ni ukuvuga hagati y’abashakanye. Rero gerageza urebe ko wakirinda ibi byose ukora byibuze imibonano rimwe mu cyumweru, kuzamura.

Related posts