Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Dore umukinnyi ukomeye ushobora kuva muri Rayon Sports ajya muri APR FC

Umunyezamu Adolphe Hakizimana usoje amasezerano muri Rayon Sports yamaze gusezera ku bakinnyi bagenzi ku rubuga rwa Whatsapp bahuriraho.

Amakuru ahari avuga ko atagishaka kuguma muri Rayon Sports kubera kutabona umwanya uhagije wo gukina.

Uyu munyezamu yifujwe na APR FC ashobora kuyijyamo agahanganira umwanya Pavelh Ndzila na Pierre,mu gihe bitakunda ngo arahita ajya muri AS Kigali gusimbura Kimenyi wavunitse.

Uyu musore mu byatumye atakaza umwanya muri Rayon Sports n’imvune y’ikiganza yagiye imubera imbogamizi bituma asanga umuzamu Tamale umutwara umwanya wa mbere.

 Umunyezamu Adolphe Hakizimana.

Related posts