Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Mutarama 2023 , nibwo hasakaye inkuru y’ umugabo waguwe gitumo n’ umugore we ubwo yarimo gusambana n’ umukozi wo mu rugo rwabo.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yari yabeshye umugore we ko yagiye mu kazi mu Ntara, aya mahano yabereye mu Mujyi wa Kigali , mu Murenge wa Rwezamenyo wo mu Karere ka Nyarugenge.
Uyu umugore ubwo yari amaze kubona ayo mahano umugabo yari arimo yahise ahamagara kuri telefone kwa Sebukwe ngo baze barebe ibyo nyamugabo arimo gukora.
Bamwe mu batangabuhamya bahaye amakuru IGIHE bavuze ko uyu mugabo yari yabeshye umugore we ko agiye gukorera akazi mu Ntara , ariko umuturanyi wabo aza kubimenya aramumenyesha. Umwe yagize ati “Twe tubonye gusa umugore ari gusakuza cyane, nibwo duhuruye ahita atubwira ko umugabo we ari gusambana n’umukozi wabo mu kumba k’umukanishi uba aha hepfo, noneho nibwo atangiye kuvuga ngo agiye kubibwira kwa sebukwe abandi bantu bari kumubuza.”
Uyu mugore yabwiye abari baraho ko uwo mukozi wari urimo gusambana n’ umugabo we yari amaze iminsi ine yaragiye iwabo , ndetse yari kugaruka ku kazi bukeye bwaho. Ati“Yababaye cyane ngo ariko urebye yababajwe n’uko umugabo we amuca inyuma agasambana n’umukozi wabo ndetse agiye kwigendera kuko atazi uburyo ashobora kubana n’umugabo usambana n’abakozi.”
Uyu mugore wirinze gutangaza amakuru menshi yavuze ko ibye n’ umugabo we birangiye ngo kuko atari ubwambere yari amufashe amuca inyuma ahubwo ngo agiye kubimenyesha ubuyobozi kugira ngo agane inkiko asabe gatanya , kuko arambiwe ku bana n’ umugabo uhora umuca inyuma.( ivomo: IGIHE)