Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Dore uko umugabo yakoresha igitunguru gitukura mu gihe cyo gutera akabariro, maze uwo muri kumwe agatungurwa n’ uburyo witwaye.

Nk’uko ikinyamakuru Healthline kibitangaza, igitunguru gitukura gikungahaye ku binyabutabire byongera ubushake bwo gutera akabariro, ibifasha mu ’ikorwa ry’umusemburo wa kigabo(testosterone) ndetse n’imikorere myiza y’imyanya y’ibanga y’umugabo.

Abagabo bagirwa inama yo kongera iki gitunguru ku mafunguro yabo.

Dore bimwe mu byo igitunguru gishobora gukora:

1.Gutembera neza kw’amaraso:Igitunguru gitukura gikungahahe ku kinyabutabire kitwa Allicin. Iki kinyabutabire gifasha imitsi gukora neza ikanatuma amaraso atembera neza kandi ari menshi mu mubiri. Iki ni ikintu cy’ibanze mu gutuma umugabo ashyukwa neza kandi bikamara igihe gikwiye igihe agiye gutera akabariro.Umugabo wongereye igitunguru ku mafunguro ye asobora kubona impinduka zikomeye mu gufata umurego ndetse bikamurinda kurangiza vuba mu gikorwa cy’akabariro.

2.Gusukura umubiri:Igitunguru gitukura kirimo ibinyabutabire bifasha mu gukura imyanda mu mubiri cyane cyane izwi nka Oxitative stress. Iyi myanda ishobora kwangiza umubiri ndetse ikanahungabanya imikorere myiza y’imyanya y’ibanga y’umugabo igihe idasukuwe bihagije.

3.Kuringaniza imisemburo:Kugira imisemburo iringaniye ni ingenzi cyane mu bijyanye no gutera akabariro ku mugabo. Igitunguru gitukura gikungahaye ku butare bwa Zinc bukoreshwa mu ikorwa ry’umusemburo wa kigabo(Testosterone) no gutuma intanga zigira ubuzima buzira umuze.Kugira Zinc nke mu mubiri biteza umugabo ibibazo byo kudatera akabariro neza ndetse no kunanirwa gutera inda. Kurya igitunguru rero ku bagabo ni byiza cyane kuko bibafasha gukemura ibi bibazo byose.

4.Ubuzima bwa Prostate:Imvubura ya Prostate ni igice kiba mu by’imbere bigize ibice by’ibanga by’umugabo(Imyanya myibarukiro). Ubuzima bwayo bugira ingaruka ku migendekere y’akabariro.Igitunguru gitukura kirimo ibinyabutabire bifasha Prostate kugira ubuzima bwiza no kutabyimbagatana.

Related posts