Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Dore uko byagenze kugira ngo umugore yicishwe igitiyo mu Bugesera

 

 

Mu Karere ka Bugesera haravugwa inkuru iteye agahinda naho umugore w’ imyaka 36 y’ amavuko yishwe yicishijwe igitiyo mu mutwe.

Amakuru avuga hari abagabo babiri bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho gukora ubwo bwicanyi.

Batawe muri yombi kuri uyu wa Kane kuri uyu wa Kane nyuma y’aho kuwa Gatatu ahagana saa kumi n’ebyiri, mu Mudugudu wa Mareba mu Kagari ka Kabeza, mu Murenge wa Rilima, umugore w’imyaka 36 yiciwe iwe mu rugo akubiswe igitiyo mu mutwe.

 

 

Sebarundi Euphrem,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, , yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko nyuma y’uru rupfu hahise hatangira iperereza maze abagabo babiri bahita batabwa muri yombi.Ati “ Ejobundi rero nibwo twamenye amakuru ko uyu mugore wari ufite abana babiri, yasanze umuntu mu nzu yabagamo bararwana amukubita igitiyo mu mutwe undi ahita apfa. Ntabwo twahise tumenya uwo ari we ariko mu gukora iperereza hafashwe abagabo babiri barimo uwo bari bafitanye ibibazo by’amakimbirane n’undi bari baturanye.”Gitifu Sebarundi yakomeje avuga ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane uwishe uyu mugore n’icyo yamuhoye. Yavuze ko yabanaga n’abana be babiri kuko yatandukanye n’umugabo we.

 

Related posts