Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Dore inkuru z’ Urukundo rw’ Ibyamamare  ziteye agahinda nintimba  ndetse zanababaje abanyarwanda benshi cyane ubwo bitabaga Imana

Bamwe muri bo bitabye Imana basize abakunzi babo bari bafitanye n’agahunda yo kubana , abandi basiga abagore n’abana bicucye , abandi basigira abagore babo inda bagapfana intimba zo kutabona abana babo.Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku nkuru z’urukundo ziteye agahinda nintimba ndetse zanababaje abantu cyane ubwo byabaga.

1. Yvan Buravan na Chiffa Marty: Inkuru y’urukundo rwa Nyakwigendera Yvan Buravan n’umukunzi we Chiffa Marty ni imwe mu nkuru y’urukundo ibabaje kandi yababaje beshi bayumvishe , aho Yvan yitabye Imana byaravugwaga ko afite ubukwe vuba ,ndetse nawe ubwe yakundaga kuvuga ko atazarenza imyaka 30 atarashaka , gusa aza kwitaba Imana ku myaka 27 ,atubahirije isezerano yari yaragiranye n’umukunzi we Chaffy Marty wamenyekanye ubwo yamaze kwitaba Imana.Uyu mukobwa byamenyekanye ko yari umukunzi wa nyakwigendera ubwo yitabaga Imana atangajwe n’umwe mu nshuti za hafi za Yvan Buravan.Chaffy Marty yaje guhishura byinshi ku kababaro yatewe no kubura urukundo rw’ubuzima aho mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati “Wari umusore mwiza udasanzwe twahuye mu buzima. Nta wagusimbura,ndabizi ko ntakabaye ndira kubera wowe kuko nzi ko uri aheza, biri kwanga bikambaho. Iyaba byashobokaga ngo urebe mu mutima wanjye wenda umenye ikirimo.”

Akomeza ati “Iyaba byashobokaga, natanga buri kimwe ariko nkongera kubona inseko yawe, nkongera gufata ikiganza cyawe nkagukora mu maso nkubwira ko ngukunda.”Chiffa yijeje Yvan Buravan ko azahora mu mutima we ndetse anakomoza ku masezerano bari barahanye arimo ubukwe no kubyarana abana bane.Ati “Uzahora iteka mu mutima wanjye, ntitaye ku kindi icyo ari cyo cyose uzahora ari wowe muntu w’ingenzi nahuye nawe muri iyi si. Ikiri kumbabaza kurushaho ni ubukwe n’abana bane wahoraga ushaka. N’ubu sindemera ko wagiye.

Yvan Buravan ni umuhanzi w’Umunyarwanda wanditse amateka akomeye mu muziki, uyu musore witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 yari yaragerageje gushyira kure ubuzima bw’urukundo rwe ndetse biranamuhira kugeza ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwe.Nyuma yo kwitaba Imana, nibwo byaje kumenyekana ko yari afite umukunzi ndetse biteguraga ubukwe, utuye ku Mugabane w’u Burayi.Ni umwe mu bitabiriye umuhango wo kumuherekeza mu cyubahiro, icyakora ntabwo ari benshi bamumenye kuko yari yagerageje kwiyoberanya, ikindi akaba atari asanzwe anazwi mu rukundo n’uyu muhanzi.

2.Dj Miller n’umukunzi we Hope Nigihozo

Ku mwanya wa 2 mu nkuru z’urukundo zibabaje haza inkuru y’urukundo rwa nyakwigengera Karuranga Virgile wamamaye nka Dj Miller n’umukunzi we Nigihozo Hope umugore, aho Miller yitabye Imana ku myaka 29 yonyine asize umugore n’umwana mwiza banasaga warufite amezi 7 kuri ubu akaba afite imyaka 3.Mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2019, nibwo Dj Miller yambitse impeta y’urukundo Hope amusaba ko bazabana akaramata undi nta kuzuyaza ahita abimwerera.

Mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2019, nibwo nyakwigendera Karuranga Virgile wamamaye mu kuvanga imiziki nka Dj Miller yateye intambwe yambika impeta umukunzi Nigihozo Hope, ibi biba nyuma y’uko aba bombi batanjyaga bahisha iby’urukundo rwabo aho kumbuga nkoranyambaga zabo bakundaga guterana imitoma berekana urwo bakundana , maze ku italiki 28 Kamena 2019 baza gushyingiranywa nyuma y’imhyaka 5 bakundana.

Nyakwigendera Dj Miller yigeze gutangariza Igihe ko ikintu gikomeye yakundiye umugore we Hope ko ari ukuntu yari umuntu utuje umwubaha ,ucisha macye , umwumva kandi wumva n’akazi ke yakoraga ko kuvanga imiziki arina ko yakoraga mu buzima bwa buri munsi .

Aba bombi bakaba barahuye muri 2013 bahuriye muri resitora bagatangira kuvugana byoroheje ,ibi byaje no kuvamo urukundo rweruye, nyuma y’aho Miller aza kwitaba Imana, birumvikana ko umuntu bitari bworohere ko ari Hope .

Mu butumwa bwa nyuma Hope asezera umugabo we wamusigiye umwana w’amezi 7 , yavuze ko yamubereye inshuti ye magara ndetse rimwe narimwe yanamuberaga papa we , bitewe n’uburyo yamwitagaho .Umugore wa nyakwigendera Miller yakomeje yerekana agahinda yatewe no kubura urukundo rw’ubuizima bwe aho kuya 12 Ukwakira 2020 ,yagize ati“Ubuzima nsigaje ni burebure cyane mugihe ntarikumwe nawe”

Tariki ya 5 Mata 2020 ni bwo inkuru mbi yatashye mu muryango wa Karuranga Virgile [Dj Miller], ubwo yitabaga Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize stroke, yapfuye amaze amezi make abanye na Hope.

3.Juda Muzik n’umukunzi we Umuringa Liliane: Inkuru y’urupfu rw’umukunzi wa Junior uziwi ku izina rya Juda Muzik witwa Umuringa Liliane witabye Imana mu ntangiriro z’u mwaka 2022.
“Ntinya abambaza iby’amakuru yawe kuko udahari mpita numva ngukumbuye mahoro y’umutima” aya ni amagambo ari mu ndirimbo ya Judo Muzik yitwa Iminsi yahimbye ubwo yamaraga kubura urukundo rw’ubuzima bwe.

Ni indirimbo yashibutse mu ishavu Junior uririmba muri Juda Muzik yatewe n’urupfu rw’uwari umukunzi we Umuringa Liliane uherutse kwitaba Imana.Ni ibihe byari bikomeye ku muryango wa nyakwigendera, inshuti by’umwihariko Junior bari bamaze imyaka itatu bakundana. Gusa avuga ko amaze kugenda abyakira nubwo ibikomera bitarasibangana ku mutima.

Mu kiganiro yagiranye na KISS FM, Junior yavuze ko azahora yibukira ku mukunzi we ibintu byinshi ariko icya mbere ni isezerano bahanye habura umunsi umwe ngo yitabe Imana.“Buri munsi wanjye na we wasigaga urwibutso, ni umuntu wabaga yirekuye ku bantu bose ariko ikintu mporana ijoro buri buke tujya kwa muganga hari isezerano twahanye, nibyo biganiro mperuka kugira na we. Ni ibintu yambwiraga ko agomba gukora twemeranya ko tugomba kubikora twese tukigera kwa muganga mu gitondo yampaye kano kantu (agakomo).”

Junior avuga ko ubwo umukunzi we yari kwa muganga, yashyashyanye akora ibishoboka byose ngo yite ku mukunzi we, ibintu avuga ko yishimira.”“Ngiye kuva kwa muganga namwitayeho, njya kumushakira ibyo ari burye numva hari icyo nakoze mbere y’uko agenda, nishimira ako gahe gato nagerageje gushyashyana ngo amere neza nubwo bitakunze.”Muri iryo joro Junior ngo yagize ibitotsi bidasanzwe, akangutse mu gitondo asanga abantu benshi bamuhamagaye barimo n’umuvandimwe wa Umuringa.

Umuntu wa mbere wa mubwiye ko umukunzi we atagihumeka umwuka w’abazima ni umubyeyi wa Umuringa. Ati “ikintu cya mbere kinkomeza ni uko nabibwiwe na mama we. N’urukundo nakundaga niho rwagiye.”Junior avuga ko umukunzi we yamubaga hafi mu bikorwa bya muzika ndetse ko hari indirimbo nyinshi za Juda Muzik yari yaragizemo uruhare harimo n’iyari gusohoka ku munsi w’abakundana.

4.Inkuru y’urukundo rwa nyakwigendera Gisele Precious na Niyonkuru Innocent: Iyi nayo nimwe mu nkuru z’urukundo yababaje benshi benshi , inkuru y’umuramyi Gisele Precious uherutse kwitaba Imana asize umugabo we witwa Niyonkuru Innocent batari banamaranye n’umwaka bashyigiranywe , ndetse akanamusigira n’uruhinja rw’ukwezi kurengaho iminsi micye.

Umuhanzikazi Nsabimana Gisèle Precious, wamenyekanye mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana yitabye Imana, ku ya 15 Nzeri 2022.Niyonkuru Innocent asezera bwa nyuma umugore we hamije ko mu byo ashimira Gisele harimo ko yari amaze kumubwiriza ubutumwa bwiza akaba yari amaze kugera ku rwego rwiza mu gakiza.

Mu gahinda kenshi, Innocent yatangaje ko urukundo yakundaga umugore we rutangaje, gusa avuga ko azakomeza kumukunda na cyane ko yizeye ko yagiye aheza. Avuga ku mwana babyaranye, yasobanuye ko yavukiye amezi arindwi, gusa ngo uko Gisele Precious, yagiye amwitaho yakomeje gukura neza, akaba amumusigiye afite ubuzima bwiza kandi n’ibiro bimaze kwiyongera.Ati:”Yambwiye byinshi, yapfuye amaze kurya ubwo yajyaga mu bwogero nkumva arampamagaye ngo “Cher”, namugeraho nkasanga apfukamye, twamugeza kwa muganga bakatubwira ko yashizemo umwuka. Yari umugore mwiza kuri njye kandi azahora afite umwanya wa mbere”.

Gisèle Precious yasize umwana w’umuhungu we n’umugabo we, Niyonkuru Innocent bibarutse ku wa 28 Kanama 2022.Gisèle Precious yatangiye kuririmba akiri umwana. Urugendo rw’ubuhanzi ku giti cye yarutangiye mu 2017, asengera muri ADEPR Gatenga.Indirimbo yaherukaga gushyira hanze ni iyo yise ‘Umusaraba’. Yamenyekanye mu zindi zitandukanye nka “Urampagije”, “Niwe”, “Inzira zayo”, “Umusaraba” n’izindi.

Related posts