Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ingaruka zikomeye ushobora gukururirwa no kuguma uri incuti y’ uwo mwahoze mukundana. Inkuru irambuye..

Kuva mu rukundo ni ikintu gikomeye ndetse ni igitekerezo abantu benshi baba bahaye umwanya kuko baba babona batari banyuzwe n’ibyo bahabwa, cyangwa bakabona bishobora kuzabaviramo kubabara ahazaza, bityo bagahitamo gusezera urukundo rubi.

Giravuba! Hagarika mu maguru mashya gukundana n’ umuntu uteye gutya niba utifuza gupfa vuba.

  • Ibibi byo kuguma uri incuti y’uwo mwahoze mukundana

“Ahari ushobora kuba uzi neza ko uyu muntu akuzi neza kurenza undi muntu. Hatitawe kubyo kuba mwaba mwararyamanye, ahubwo hakareba kubyo kuba mushobora gukenera kuba hamwe, niba koko mwarakundanaga cyane, wenda mugatanywa n’ubusa kandi mwese mwari kurwego rumwe rw’urukundo mutanabeshyanya”.

Niba ari uko bimeze, biragoye kugira ngo uzafate umwanzuro wo kuva mu mubano wahozemo ngo ujye mu wundi wibagirwe uwa mbere, niba nta rundi ruhare rubi uwo mwakundanye yabigizemo. Kuba hafi y’uwo muntu rero, gukomeza kumwigiraho inshuti n’ibindi, ntabwo bizana ikintu cyiza mu buzima, ahubwo bizana ingorane n’amarira ushobora kutazahozwa.

Ahari uwo muri kumwe, yirirwa akubwira ngo “Jya kure ye, siba nimero ye, mwibagirwe ,…..” warangiza ukabifata nk’ibisanzwe. Iyi nkuru InyaRwanda.com yayiguteguriye ngo utazongera kunaniza uwo mukundana. Mubwize ukuri, umubwire ko utamukunda cyangwa uhitemo kuba inshuti isanzwe n’uwo mwahoze hamwe.

Icya mbere, kuba inshuti n’uwo mwahoze mukundana, ntabwo bizigera bituma ugera ku iterambere ryawe, nta n’ubwo bizatuma umubano ufitanye n’uwo mukundana ukomera, kuko iteka azakoresha akanya gato akurogoye kuko we ntabwo ashaka ko ugera kure, niba yaragukundaga ntabwo yishimiye ubuzima bw’ibyishimo urimo mutari kumwe.

Ntabwo uzigera wibagirwa ahahise hawe, niba ugiha umwanya uwo mwahoze mukundana. Iyo watandukanye n’umuntu, muba mumeze nk’imihanda ibiri idahura. Niba ukimukeneye birashoboka ko wamuha umwanya ariko niba ubayeho neza, mugendere kure hashoboka.

Urukundo rw’ukuri rumeze  nk’umurunga muremure, iyo uwukuruye ntabwo ubasha gucika, ariko ufashe ikintu gityaye kirawuca wose, rero tekereza kuri wowe no kubuzima bw’uwo mukundanye, ubashe kwemera ahashize, utekereze ku hazaza. Hari impamvu mwatandukanye kandi iyo mpamvu ntaho wayihungira. Iga kubaho mu buzima  urimo uyu munsi.

Ivomo: Relrules

Related posts