Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore imvura y’ imigisha uzahura nayo niba ukundana n’ umukunzi wawe uri kure yawe

Hari abibwira ko urukundo ruryoha iyo uri kumwe n’umukunzi buri kanya ariko siko bimeze, Aha twaguteguriye impamvu zigera ku munani zikwereka inyungu nyinshi ziva mu gukundana n’umuntu uri kure, Nubwo abantu benshi usanga batabona rumwe ibyo gukundana n’umuntu ukuri kure (long distance relationships)ndetse abenshi bakabyanga urunuka bitewe nuko mutabonana uko mubyifuza, burya hari n’ibyiza byabyo.

Urubuga elcrema rugaragaza ibyiza byo gukundana n’umuntu ukuri kure ku buryo mubonana buri wese yifuza undi.

Ntabwo umuburira akanya: Iyo uziko umuntu mukundana aba kure, ukora uko ushoboye ukamuha agaciro , uko akazi kaba kameze kose ntiwabura umwanya wo kumuvugisha.

Byongera icyizere: Icyizere ni ikintu cy’ingenzi hagati y’abakundana kugira ngo urukundo rwanyu rurambe, iyo uziko umuntu aba kure yawe bigufasha gukuza icyizere, Iyo rero uri kure y’uwo ukunda biba bigusaba kugabanya kumukeka ahubwo ukamwizera

Umenya ko urukundo rudashingiye ku kuryamana gusa: Icyiza cyo gukundana n’umuntu uri kure yawe nuko umenya gutandukanya urukundo n’imibonano mpuzabitsina,  Muri iri iyi minsi bamwe mu bakundana bumva ko urukundo rushingiye ku kuryamana, nyamara ikiba gihangayikishije ku bantu bakundana bari kure si uburyo umwe ataryamana n’undi ahubwo ni uburyo amarangamutima yabo atuma bahora bameze nk’aho bari kumwe.

Ubona umwanya wo kwiteza imbere: Umuntu ufite umukunzi kure ye usanga atera imbere abyigejejeho nta kwishingikiriza ku mukunzi we, abasha kandi kwigenga nta gendere buri gihe ku bitekerezo by’uwo bakundana.

Hari nubwo biguha umwanya wo gukora ibyo ukunda utari kubonera umwanya iyo muza kuba muhorana n’inshuti yawe, nko guteka n’utundi turimo tugushimisha.

Bituma ushyiramo imbaraga: Iyo inshuti yawe iri kure bituma urushaho gukora cyane kugira ngo nimunabonana uzabe ukimubereye utaramuhararutswe.Ntabwo utakaza umwanya mupfa utuntu tw’ubusabusa, niyo muhuye buri wese aba afite ibyo kuganira no kunguranaho ibitekerezo.

Kuganira biba byiza: Kugira ngo urukundo rwa kure rurambe kuganira no guhanahana amakuru bigomba kwitabwaho kuko niyo nzira iba ishoboka kugira ngo mukomeze kurambana.Usanga abantu bakundana bari kure, buri munsi baba bafite uburyo bavuganamo, bahanahanamo amakuru bakarushaho kwishimana.“Ukoze ibi bintu iri joro byagufasha kurongora umugore wawe neza akanyurwa”

Uhinduka umwizerwa: Uba umwizerwa iyo uri kure y’uwo mukundana, ntabwo wifata uko ubonye kuko uba uvuga uti nubwo hari abandi nshobora kuba nakundana nabo ariko abimenye yavuga ko mbitewe nuko ari kure.Icyo gihe uritwararika kandi bituma uhinduka umwizerwa kuri we kuko niyo yabaza abandi asanga utarahindutse.“Menya igihugu cya mbere gifite abantu bazi gutera akabariro neza kurusha abandi bose ku isi”

Iyo mwabonanye murishimana kakahava: Iyo bibaye ngombwa abakundana umwe aba kure y’undi bagahura barishimana, bakaganira ,bagaseka , nta kanya kabo gapfa ubusa, Umwanya wose bawubyaza umusaruro bakishimira ubuzima kandi ntihabeho guhararukanwa.

Related posts