Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore impamvu zituma abagabo bo muri iyi minsi barimo guta ingo zabo abagore

Bimenyerewe ko Abagore aribo bakundaga kwahukana mu myaka yashize, aho wasangaga babuzwa uburenganzira n’abagabo babo bitwaje ko ari bo banyiri urugo,gusa muri iyi minsi usanga hagaragara ikibazo cy’abagabo bata ingo zabo ahanini biturutse ku bagore babo.

Guhora uvuga ibitagenda:Abagabo banga kubwirwa amagambo menshi, noneho rero iyo umubwira buri gihe ibitagenda bigeraho bikamurambira ,akumva akwiriye ku guhunga akajya gushaka aho yumva atekanye.

Guhora ushaka kumuhindura:Usanga umukobwa ajya gushakana n’umuntu wenda ugira inenge runaka akavuga ati nzamuhindura nitubana, Iyo bikunaniye kumuhindura mutarabana, iyo mubanye ukamushyiraho igitutu usanga bimutera umutima mubi , igihe rero utabyirinze ukamuhoza ku nkeke ashobora kugusiga.

Kumugereranya n’abandi:Nta mugabo wishimira ko umugore we ahora amugereranya n’abandi,aba yumva umusuzuguye umwambuye agaciro ke.
Iyo ubigize akamenyero icyo akoze cyose ukakigereranya n’abandi agera aho akaguta akigendera.

Kurangwa n’ibinyoma:Iyo uhora ubeshya umugabo wawe ntumubwize ukuri, utuma agutakariza icyizere, bisa nk’aho uba ugenda umwigiza kure yawe bikagera aho kumva atabana nawe w’umubeshyi.
Abagabo banga umugore urangwa n’ibinyoma iyo ava akagera, kuko yumva ko umufata nka rubanda ntumwiyumvemo, bigatuma yumva igihe runaka wanamugambanira iyo avumbuye ko urangwa no kubeshya.

Kutagira icyo umwungura:Nubwo abagabo benshi badakunda abagore babarenzeho mu bushobozi, ariko iyo uri umugore utagira icyo ufasha umugabo wawe mu muryango cyangwa no kumwungura ibitekerezo bizima , ntabwo aba akwifuza hafi ye. Umugabo wese akunda umugore usobanutse wagira icyo amugezaho gishya mu nzego z’ubuzima zitandukanye.

Gusubiriza hejuru:Abagore bamwe usanga basubiriza hejuru, umugabo yaba atararangiza no kuvuga, umugore akaba yamusubije kandi wenda akamubwiza ubukana, Nta mugabo ukunda umugore utamutega amatwi, niyo waba ukora ibyiza byinshi ariko iyo usubiriza hejuru, utamutega amatwi murabipfa.

Hari imwe mu mico umugore agenda yadukana uko iminsi igenda ishira, ikaba intandaro yo kurema umwuka mubi hagati ye n’umugabo bityo bikamuha urwaho rwo gusiga urugo mu rwego rwo gutanga amahoro n’ubwo atari wo muti kuko mu muco Nyarwanda nta mugabo wataye urugo, ahubwo umugabo ni uwemera guhangana n’ibibazo akabikemura.

Related posts