Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore impamvu zishobora gutuma umuntu apfa mu gihe ari gutera akabariro…

Ni kenshi abantu bapfa bakora imibonano mpuzabitsina ndetse ugasanga bibaye mu buryo butunguranye. Iyi nkuru ikaba igiye kudufasha kumenya abafite ibyago byo gupfira muri iki gikorwa ndetse n’uburyo byakwirindwa.

Gupfa umuntu ari gukora imibonano mpuzabitsina ni ibintu bigenda bifata indi ntera ku buryo ku isi abatari bacye bamaze kuva muri ubu buzima mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ariko biri kugenda bigaragara ko abapfa bari mu mibonano mpuzabitsina 93% baba bari guca inyuma abo bashakanye.

Hari byinshi byakorwa n’abagiye gukora imibonano mpuzabitsina mu rwego rwo kwirinda izi mpfu zitandukanye ndetse hakaba hari n’inzira nyinshi zo kubyirinda mu rwego rwo kuba watakaza uwo mwakoranaga imibonano mpuzabitsina.

Nk’uko inkuru dukesha urubuga rwa interineti rwa 7sur7, 93% by’abapfa bari gutera akabariro, ni ababa bari guca inyuma abo bashakanye cyangwa se abakunzi babo.

Kubera umutima utari hamwe, kudatuza ndetse no gusahuranwa byaba ari bimwe mu mpamvu y’izo mpfu zitunguranye ziba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina cyane cyane ku bantu basanzwe barwaye umutima.

Related posts