Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Dore impamvu itumye Cyera kabaye Faustin Twagiramungu ngo asanze kurwanya u Rwanda ari uguta umwanya

Umunyapolitiki Faustin Twagiramungu utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda akanaba akunze kumvikana ayinenga ubu noneho yatunguye abantu ubwo yavugaga ko yamaze kubona ko kurwanya u Rwanda ari uguta umwanya.

Uyu wabaye Minisitiri w’intebe wambere w’u Rwanda nyuma y’uko ingabo za FPR zari zimaze guhagarika jenoside yakorerwaga abatutsi muri 1994, yatunguranye yandika kuri Twitter ye ko ubu aho bigeze ngo asanga kurwanya u Rwanda ari ibintu byo guta umwanya.

Mu magambo yanditse kuri Twitter ye Faustin Twagiramungu yagize ati” Abantu bakwiye kwibuka urusaku basakuje(nanjye ndimo) basaba ngo CHOGM ntibere i Kigali. Kurwanya u Rwanda rero nsigaye mbona ari uguta umwanya”.

Aya magambo y’uyu musaza w’umunyapolitiki yatunguye abakoresha Twitter cyane ku buryo benshi bagize icyo bavuga kuri ubu butumwa bwe babanzaga gutangara bubaza nimba koko uko bamuzi yaba ariwe uvuze aya magambo.

Mu bagize icyo bavuga kuri aya magambo ya Twagiramungu barimo uwitwa Malayika wagize ati ” Uhisemo gusaza neza ntawe utakubabarira va ibuzimu ujye ibuntu amarembo aracyafunguye kandi imitima ibabarira twarayirazwe ni impamo. Uhoraho agusange kandi aguhe umutima usaba imbabazi kuko uzitanga twe turawuhorana.

Undi witwa Nsenga Yabesi nawe yatangiye atangara ati” Eeeeee Rukoko niwowe se cyangwa account yawe bayibye? Gusa nimba ari wowe va mu mateshwa wisazire neza uzanatabaruke usize inkuru nziza i musozi”.

Ni benshi batangajwe n’ibyo Faustin Twagiramungu yanditse kuri Twitter ye bakurikije uko basanzwe bazi uyu munyapolitiki akaba n’umuyobozi w’ishyaka rikorera hanze yashinze ryitwa RDI Rwanda Rwiza(Rwanda Dream Initiative). Ubu abantu bari kwibaza nimba yaba agarutse mu murongo wo kongera kuvuga rumwe na Leta y’u Rwanda amaze igihe arwanya.

Nk’uko Faustin Twagiramungu abivuga, benshi mu banyapolitiki batavuga rumwe n’u Rwanda barasakuje cyane basaba ko inama y’ibihugu bikoresha icyongereza CHOGM itabera mu Rwanda. Aba bashinjaga u Rwanda ibirego byiganjemo ibyo guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse no kutubahiriza amahame y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Byarangiye inama ibaye ndetse inagenda neza.

Related posts