Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Dore impamvu ikomeye Abafana ba Atletico Madrid batangiye imyigaragambyo yo kwamagana ko ikipe yabo yagura Cristiano Ronaldo

Atletico Madrid yari imwe mu makipe uyu rutahizamu w’umunyaportugal yabashaga cyane ubwo yari agikinira ikipe ya Real Madrid. mu mikino 35 Cristiano amaze guhuramo na Atletico de Madrid amaze kuyitsinda ibitego 25, uretse ibi kandi iyi kipe yagiye ayibabaza ahantu hakomeye cyane cyane ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League wo muri 2014 ubwo yatsindaga igitego gishimangira intsinzi ya Real Madrid ya 4-1 i Lisbon. Cristiano kandi yaje kongera kubabaza abafana ba Atletico ku mukino wa nyuma wa Champions League muri 2016 atsinda Penaliti ya nyuma yahesheje Real Madrid igikombe, ni nyuma yo kurangiza iminota 120 amakipe yombi anganya igitego kimwe ku kindi.

Cristiano Ronaldo udashaka gukina UEFA Europa League arasa n’uwabuze amajyo kuko nta kipe imushaka mu zikomeye zizakina Champions League. uyu rutahizamu umaze umwaka muri Manchester united myuma y’uko amakuru aguye hanze ko yifuza gusohoka muri iyi kipe, benshi bakekaga ko amakipe akomeye azahita amusamira hejuru ariko siko bimeze. Ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espagne hari amakuru yari yagiye hanze ko imwifuza, ariko abafana bayo bariye karungu, ubu batangiye imyigaragambyo yo kubwira iyi kipe yabo ko badakeneye uyu wababaje inshuro zitabarika ubwo yari agikinira Real Madrid. Muri iyi nkuru reka turebe icyo Cristiano ronaldo apfa n’abafana ba Atletico kugeza aho bumva batamushaka

Cristiano yakomeje kubabaza abafana ba Atletico Madrid n’igihe yari atagikina muri Espagne. Benshi mu bafana ba Atletico ntibazibagirwa muri 2019 ubwo inzozi zabo zo kongera kugera ku mukino wa nyuma zashyirwagaho akadomo n’uyu rutahizamu ufite Ballon d’or eshanu. Bijya gutangira muri 1/4 Atletico y’umutoza Diego Simeone zisanze zitomboranye zisabwa guhura ngo haboneke ikipe igera muri 1/2. Mu mukino ubanza Juventus ya Cristiano yari yabanje gutsindirwa ibitego 2-0 na Atletico muri Espagne ndetse umutoza Diego Simeone akora ibimenyetso byo kwishongora kuri Cristiano.

Mu mukino wo kwishyura mu Butaliyani Cristiano yasezeranyije abantu ko Atletico baza kuyisezerera, ariko benshi babonaga bidashoboka guturuka inyuma ukishyura iyi kipe ibitego bibiri byose cyane ko izwiho umukino wo kugarira cyane. Uyu mukino wo kwishyura warangiye Cristiano yinjije ibitego 3 mu izamu rya Atletico Madrid bahita bayisezerera ku tsinzi ya 3-2 mu mikino yombi.

Abanyarwanda baciye umugani ugira uti” urugiye cyera ruhinyuza intwari” nta wari azi ko umukinnyi nka Cristiano yabura ikipe imwifuza. uyu mugabo w’imyaka 37 akenshi amakipe agorwa n’uko kumusinyisha byasaba kumuhemba amafaranga menshi nyamara ari umukinnyi uri kubyina avamo. Yari yagarutse muri Manchester United avuye muri Juventus ni nyuma yo kubisabwa n’abakunzi b’iyi kipe kuko habuze gato ngo asinyire umukeba wa Manchester United Machester City.

Iyo uvuze Cristiano Ronaldo abenshi bahita bumva Champions League, uyu Munyaportugal ayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri iri ryushanwa kuko afitemo ibitego 125 ndetse akanaba muri bacye bamaze gutwara iki gikome inshuro eshanu. Kuri ubu Manchester united ntabwo izakina Champions League igituma Cristiano yifuza gusiga iyi kipe ifite benshi bamukunda ngo kuko yumva yaba agayitse akinnye Europa League yaba ari n’inshuro yambere kuri we. Rio Ferdinand bahoze bakinana aheruka kuvuga ko Cristiano atanazi indirimbo yubahiriza Europa League.

Related posts