Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore impamvu bisigaye bikugora kujya mu rukundo,abantu benshi bahakuye ibikomere

 

 

Abantu bamwe n’abamwe baba bumva bashaka kujya mu rukundo ariko bikarangira batangiye mu rukundo ariho akenshi wumva umuntu avuga ko adashaka kujya mu rukundo,Icyakora zirikana ko hari impamvu zishobora gutuma utiyumvamo urukundo cyangwa ngo wumve ukunzwe. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe Kandi zitandukanye mu kubacukumburira amakuru yizewe ku rukundo.

 

Dore impamvu bikugora kujya mu rukundo:

1.Wumva udatekanye: Hari umuntu wanga kujya mu rukundo cyangwa agatinya cyangwa bikamugora kujya mu rukundo kuko yumva adatekanye. Ni ukuva ngo iyo akundanye aba yumva adatekanye muri we bityo bigatuma bimugora gufata umwanzuro wo kujya mu rukundo.

2.Ntiwigirira ikizere: Kutigirira ikizere nabyo bishobora gutuma umuntu atinya cyangwa bikamugora kujya mu rukundo kuko iyo akundanye n’umuntu runaka ahora yumva ko isaha nisaha bashobora gutandukana cyangwa se bashobora kumutwara umukunzi we bityo bigatuma ahitamo kutajya mu rukundo.

3.Inkundo zawe zashize: Abo wakundanye nabo mbere bashobora kugira uruhare runini mu gutinya kongera kujya mu rukundo kuko Niba uwo mwakundanye mbere byaragenze nabi uhora wumva ko n’abandi ariko bizarangira bityo ugatinya kongera gusubira mu rukundo.

4.Wumva utiteguye: Urukundo ni ikintu Kenshi gisaba umwanya rero Hari ubwo umuntu yanze kujya mu rukundo kuko yumva ko atiteguye kuba yajya mu rukundo.

5.Inshuti zawe: Ikindi inshuti zawe zishobora gutuma utajya mu rukundo mu gihe ubona inshuti zawe zihora mu marira kugera urukundo ibyo bishobora gutuma nawe wumva ko nawe nujya mu rukundo ariko bizagenda bigatuma wanga kujya mu rukundo.

6.Nturabona uwo muhuzaUmuntu Kandi ashobora kwanga cyangwa kugorwa no kujya mu rukundo kubera ko atariyahura n’umuntu bahuza mbese wawundi yishimira yumva akunze.

 

Ese ni ibintu bisanzwe kumva nta rukundo wifitemo!?Mu gihe cyose wumva nta rukundo rukurimo, cyangwa utagikunda uwo mukundana, byose ubundi ni ibintu bisanzwe ku kiremwamuntu.

Related posts