Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Dore impamvu abagabo b’ i Kigali benshi usanga bakururwa n’ abagore bafite ikibuno kinini cyane.

Ni kenshi uzabona umugabo cyangwa umusore ahuye n’ umukobwa cyangwa umugore w’ ikimero cyane cyane uw’ ikibuno kinini agahindukira akamukurikiza amaso , ku buryo hari n’ ushiduka yagonganye n’ abandi bantu cyangwa akaba yakubita umutwe ku kintu kiri imbere ye kubera kugenda urukebu areba inyuma.

Hari ubwo bamwe batebya bavuga ko kuri bene aba bagabo bagira bati“ umuntu warebye mu maso ntumumenye , uramumenyera ku kibuno?.

Abagabo bamwe n’ abamwe bashobora kureba umugore bagakururwa n’ isura ye , amabere , inseko ye , amaguru, cyangwa ibindi bitandukanye , undi mubare munini ugakururwa n’ imiterere ye aho bakunze ku kwitsa ku mugore ufite inyuma hanini nk’ uko bitangazwa.

Impamvu zitandukanye bivugwa ko ari zo zitera abagabo benshi gukunda abagore bafite ikibuno kinini , harimo iyo kuba bigaragaza aba bagore neza , kuba abagabo bakunda kubakoraho cyane nko mu gihe cyo guhoberana ndetse hari n’ abagabo bavuga ko biborohereza mu gihe cyo gukora imibonano.

Kugira ikibuno kinini ahanini bikunda guturuka ku miterere y’ umubiri w’ umuntu ku buryo mu buryo bwa siyansi binashobora kuba nk’ uruhererekane ugasanga abantu bafitanye isano y’ amaraso, bahuriye ku kuba bakunze kurangwa no kugira amabuno manini.

Hari abagore usanga bumva kugira ikibuno kinini ari ibanga ryo gukundwa n’abagabo ku buryo hari n’abafata icyemezo cyo kujya kwibagisha bakongeresha ikibuno batitaye ku zindi ngaruka z’ubuzima bishobora kubagiraho.

N’ ubwo hari abagabo batari bake bakunda gukururwa n’ abagore bafite ikibuno kinini, hari abandi bashingira ku bindi ndetse ikintu cy’ ingenzi mu mibanire hagati y’ umugore n’ umugabo si ikibuno kinini cyangwa igito ahubwo ni indangagaciro n’ icyerekezo musangiye kubera ko ari ibisanzwe ko abantu bagira imibiri n’ imiterere itandukanye.

Related posts