Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Dore Impamvu 2 zishobora gutuma Trump ava muri Musanze

Ikipe ya Musanze FC yitwaye neza cyane mu gice kibanza cya shampiyona aho yasoje kumwanya wa gatatu, ndetse ikanavuga ko yifuza igikombe cya shampiyona.

Nubwo bitangiye kugorana kuko batangiye gutakaza abakinnyi bayo nka Peter Agbrevor wayifashije kuba iri mu makipe ya mbere.

Ibintu 2 bishobora gutuma Trump ava muri Musanze.

1.Muri Musanze FC biravugwa ko Tuyishime placide (Trump) uruganda rwe rumaze iminsi rwarafunze , bikaba bivugwa ko nawe yamaze gusaba ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ko bashaka undi muyobozi mushya wamusimbura kuko aho yakuraga amafaranga yo gufasha ikipe bitagishoboka ko yayabona.

2. Kandi yabwiye ko bibaye byiza babikora mu mezi aterenze abiri ko azaba atakibarizwa mu Rwanda bivuze ko atanabasha kuyibonera umwanya.

Umuherwe tuyishimire Placide yafashije Musanze FC kwitwara neza kuko iri mw’ikipe zifashwa n’Akarere zibayeho neza kandi zigerageza guhatana, mu gihe yaba agiye ikipe ishobora gusubira inyuma igihe itaba ibonye undi muyobozi washoramo amafaranga nkuko yayashyiragamo.

Peresida wa Musanze FC Tuyishimire Placide (Trump)

Related posts