Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ikintu gituma uguma mu rukundo n’ uwo udakunda niyo yaba ahora agucira mu maso uramukunda rukamurenga

Ese wigeze witegereza urukundo rw’inshuti yawe rumaze igihe kirekire hanyuma ukavuga uti ”Nanjye iyo biba bigenze gutya”. Niba ari yego, ushobora guhita wibaza umubare w’izo umaze kubona. Ni iki gituma turambana n’abantu kabone n’ubwo twaba tutabishimiye nyamara dukwiye kubareka aho gukomeza kwibabaza kandi tuzi ko ntaho bizagera?.

UBWOBA BUDAFITE AHO BUSHINGIYE:Ubu bwoba buza akenshi budafite aho bushingiye ugasanga twibaza iherezo ry’urukundo turimo n’uwo tudakunda bikatuyobera. Akenshi uzasanga wibaza uti “Ese ndamutse ntabonye undi mukunzi? Ese ibintu mbyangije bikarushaho kuba bibi? Aha uba wicaye hamwe ukihimbira ibigutera ubwoba udafitiye inkomoko. Ubu bwoba rero ni bwo butuma udafata umwanzuro wo gusiga abo bantu utiyumvamo. ‘Biba byiza kugira ikintu kiza wikorera aho kwicara ntacyo uri gukora kandi uzi ko ukeneye kwikiza’.

KWISHINJA AMAKOSA CYANGWA KUGIRA ISONI:Kwishinja amakosa cyangwa kugira isoni ni kimwe mu bintu bituma tuguma mu mubano udafashije, tugakomeza kwihambira ku mubano tutiyumvamo, twibaza uko tuzumva twishinja amakosa mu gihe twafashe umwanzuro wo gusiga uwo twari turi kumwe mu rukundo tukibagirwa ko kuguma mu mubano n’umuntu tudakunda biri gutera ibibazo abo twita ko turi kumwe ndetse natwe ubwacu. Niba rero uri gusoma iyi nkuru ukaba uri mu mubano n’umuntu kubera kwanga kwishinja amakosa cyangwa kugira isoni byaba byiza utekereje cyane ugakora ibiguha amahoro ndetse n’inshuti yawe ukayiha umwanya wo gushaka undi bakomezanya.

KUGIRA INSHINGANO NO KUBA ABATONI:Nk’abantu bari kumwe biba byiza ko muzamura urwego rwo kuba abatoni kuri buri wese kuko bituma kuba umutoni cyane no kumva ko ufite inshingano cyane k’uwo muri kumwe, bituma tudafata umwanzuro wo kureka kwibabaza tugumana n’abo tudakunda.

KWISHINGIKIRIZA KURI WE:Kuba wishingikiriza k’uwo muri umwe, ukumva ko buri kimwe cyose uzakimukuraho bituma wanga kwimena inda ugahamana nawe nyamara utamwiyumvamo. Urukundo rwiza ntabwo rushingira ku kwishingikiriza ahubwo rugendera ku marangamutima mufitanye hagati yanyu mwembi kabone n’ubwo nta n’umwe waba ufite icyo arushije undi.

KUTUMVIRA AMARANGAMUTIMA YACU: Iyi ni yo mpamvu nyamukuru ituma abantu hafi ya twese tuguma mu mubano tudashaka. Turishuka, tukibeshya, ntitwubahe amarangamutima yacu ngo tuyahe ibyo adusaba. Gukomeza twishuka ko turi mu rukundo n’undi muntu bibabaza n’uwo turi kumwe ku buryo byazanagorana mu gihe mwaba mwatandukanye.

KWANGA GUTSINDWA: Ibi birahura n’ibyo twavuze hejuru “Kutumvira amarangamutima yacu”. Kwanga gutsindwa bituma duhatiriza cyane bitagakwiye. Ibi bituma duhura n’ikibazo cyo gukorera abo dukunda gusa kugeza twiyibagiwe twebwe ubwacu, Niba rero wisanze hari uko ubanye n’uwo muntu muri kumwe, ibyaba byiza ni uko watekereza cyane, ugafata umwanzuro wanyawe ukamenya kwiha umwanya wo guhumeka no gukomeza imbere mu rukundo utibabaje ngo ubabaze n’uwo muri kumwe umubeshya ko umukunda. Niba nta marangamutima umufitiye icyiza ni uko wabivamo cyangwa ukamubwiza ukuri guhari.

Related posts