Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore igituma abasore bo mu Rwanda n’ abo mu Burundi , iyo bamaze kureba mu bakobwa nta gaciro bongera kubaha

Abagabo n’ abasore abenshi wagira ngo inda ibabyara ni imwe , iyo mumaze gusambana mubyarana abo akigira nk’ aho ntaho akuzi. Gusa hari indangagaciro n’ imyitwarire nk’ umukobwa ukwiye kugira, zituma umusore akomeza kukubaha, dore rero bimwe mu ibintu bine, abasakashatsi bagaragaje ko bituma umusore atongera kugukenera hafi ye iyo arangije urubanza rwe.

  • Ntabwo mugira umwanya wo kumenyana

Nk’umukobwa iyo wiyemeje kujya mu rukundo ugomba kugira intego.Ugomba kugira umurongo ngenderwaho ugatumbira intego yawe, fiyansaye cyangwa ubukwe, ukirinda ikintu cyose kiri hanze y’inzira wahisemo.Umukobwa wese akwiye kwirinda guta igihe kuko ‘ubuto burashukana’.Umwari akwiye gushaka amakuru ahagije ku musore umusabye ko bakundana, akamenya umuryango w’uwo musore, kuko ashobora kumubeshya ko ari umusore nyamara ari umugabo ufite undi mugore.Inzobere mu by’imibanire zivuga ko urukundo rufite intego rumara imyaka hagati ya 3 na 5.

  • Kwisuzugura

Umukobwa wese muri we wumva ko ari umuntu ufite agaciro, ugomba kubahwa ntabwo ajya apfa kugwa mu mutego wo kumurarana ijoro rimwe ngo umucire nka shikarete ishizemo umutobe.l, Umukobwa ntabwo aba akwiye kwemera kuba igikoresho cy’umusore cyangwa umugabo ngo amuyobore nk’uyobora itungo ritazi ubwenge.Ahubwo agomba kwihagararaho kuburyo adakoreshwa ibitamurimo, ahubwo akajya inama n’umusore bagafatira hamwe umwanzuro kandi akirinda umwanzuro wazatuma yicuza.

  • Aba yageze ku ntego ye

Abasore bamwe bashukwa n’ikigare barimo, bagahigira kuzasambanya umukobwa runaka, bene uwo musore iyo amaze kugutesha agaciro ntabwo yongera kukwikoza.Bisaba umukobwa gushishoza no kumenya neza niba umusore umusabye kumusura mu nzu ye adakoreshwa n’ikigare cy’abasore cyangwa abagabo bagenzi be.

  • Ntabwo uri umukobwa ashaka

Nta kinegu kirimo, mbere yo gutangira gukundana n’umusore ukwiye kumubaza umukobwa ashaka uwo ariwe ukumva niba muzahuza, Ugendeye ku gisubizo aguhaye ushobora kumenya niba muberanye cyangwa niba bitazakunda ukabivamo hakiri kare.Iyo utabigenzuye ngo ubihagarike kare, ushiduka igihe cyarakurenganye ukabihagarika urira, ubabaye kandi wakabaye warabivuyemo kare ukagenda utekanye.

Related posts