Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore igituma abagabo bo muri iyi minsi babura urubyaro

Nubwo gushinga urugo bishobora kuba ibihe bishimishije, ariko ibibazo by’ uburumbuke bw’ umugabo bishobora guturukaho imwe mu mpamvu ituma ibyishimo byo murugo biyoyoka. Ariko nanone twakabifashe nk’ibisanzwe kuko bibaho mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Aha rero hari ibishobora gutuma umugabo atagira ubushobozi bwo gutera inda, cyangwa se kubyara.

1. Kwicara igihe kirekire: Kwicara umwanya muremure bigira ingaruka kuburumbuke bw’ abagabo. aha bikunze kugaragara nko ku bakora akazi kubushoferi bamara umwanya munini bicaye bishobora kugira uruhare mu kuzamuka kw’ ubushyuhe bwa scrotal bigatuma atagira ubushobozi bwo gutera inda.

2. Gukorera ahantu hashyushye:
aha rero iyo uhora ahantu hashyushye bituma umugabo adashobora kubyara bisobanura ko aho ubushyuhe bumara igihe kirekire buzamura ubushyuhe bwa scrotal, bikabuza intanga ngabo ko roroka.

Ubushakashatsi bwakozwe mu myaka ya za 90 bwerekanye isano riri hagati yubushyuhe bw’ahantu no kugabanya uburumbuke ku abagabo, cyane cyane nk’abantu bateka usanga akenshi bahura n’ingorane zo kubyara ugereranyije n’ababa ahakonje.

Nanone kandi ubushakashatsi bwakozwe mu 1984 bwerekanye ubwiyongere bw’ abagabo bakoresha barafu kuri scrotum zabo ijoro ryose.

 

3. Kunywa inzoga nyinshi: Kunywa inzoga nyinshi bihagarika intanga ngabo, bikagabanya ingano za hormone, kandi bigabanya ubuziranenge bw’intanga, bishobora no kwangiza intanga ngabo, bikongera ibyago byo gutuma badatera inda.

Related posts