Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubukungu

Dore icyo inama yubutegetsi ya tweeter yagendeyeho yemera ko umukire wambere kw’isi agura uru rubuga rukoreshwa nabatari bake !

Umukire wambere kwisi Elon Musk

Umukire wambere kwisi Elon Musk, amakuru aremezako uyumugabo yaba yamaze kumvikana nabanyiri Twitter kuba yagura uru rubuga akayabo kamadoralli. Dore icyo inama yubutegetsi yashingiyeho ijya kwemeza uyumwanzuro.

Kuko byagiye bigarukwaho nibitangazamakuru bitandukanye, kurubu hari kuvugwa ko umwe mubakire bayoboye ubukungu kuri uyumubumbe dutuyeho unafite inkomoko kumugabane wa Africa, Elon Musk yaba yamaze kwemera ko yaba agiye kugura urubuga rwamenyekanye cyane nk’urukoreshwa nabanyacyubahiro bakomeye ndetse abenshi bakaba banemeza ko uru rubuga ruri muzinjiza agatubutse, biravugwa ko uyumugabo usanzwe ufitemo imigabane ya 9.2% yagejeje igitekerezo kunama y’ubutegetsi yaruno rubuga aho yagaragazaga ko yifuza kuba yagura uru rubuga.

Mugitondo cyo kuri uyumunsi kuwa 26 Mata 2022 nibwo byabaye nkibyemezwako koko uyumuherwe yamaze kumvikana nabo ndetse bikaba bivugwa ko uru rubuga azarugura akayabo ka milliaridi zikababakaba hafi 50 zamadorali y’amerika. Ninkuru yabaye nkitunguye abantu ariko kubera uko basanzwe bazi uyumugabo bikaba ari kimwe mubintu bari bamwitezeho nubundi nkuko byagiye bitangazwa nibitangazamakuru bigeye bitandukanye haba ibyo kumugabane w’iburayi ndetse no kubinyamakuru byahano muri Afrika.

Uyu mukire naramuka aguze uru rubuga biteganyijwe ko ruzongera ubukirebwe ndetse bikaba byazanatuma muminsi iri imbere ntawazongera kumuhiga cyane ko yari amaze iminsi mike Atari numero yambere ku isi cyane ko ari umwanya atigeze atindaho nyamara kuba yatekereje kuba yazana indi ntwaro ikomeye izamufasha guhangana murugamba rw’iterambere ndetse no kwigwizaho umutungo bikaba ari kimwe mubizamufasha kukuba yakataza mumitungo.

Related posts