Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Inkuru zamamaza

Dore ibyo utari uzi kuri Tecno Camon 30 Series

 

Telefone ya Tecno Camon 30 Series ni nziza cyane kandi igezweho ndetse irahendutse, ni telefoni ifite ububiko bwa 512GB, ibika umuriro, uyiguze akoresha Sim Card za MTN Rwanda agahabwa internet ya 15GB z’ubuntu mu mezi atatu. Ifata amafoto n’amashusho meza kandi agezweho (4k Resolution).

Ikirenze kuri ibyo umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben n’umugore we, Uwicyeza Pamela bagiranye amasezerano y’imikoranire agamije kwamamaza izi telefoni za Tecno Camon 30 Series mu gihe cy’umwaka umwe, ndetse ukazongerwa bitewe n’umusaruro uzava mu mikorere yabo.

The Ben na Pamela bazajya bagaragara ku byapa bafite iyi telefoni, bazajya basangiza abantu bakurikira ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga kandi na bo basabwa kuyikoresha umunsi ku wundi.

Iyi telefone igaragaza isura y’umuntu ku buryo na nijoro ifotora neza, ibikesha urumuri yo ubwayo yinjiza biciye mu twumvirizo (sensors) dukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano ‘AI’.

Biciye muri iryo koranabuhanga rya ‘AI’, mu gihe uri gufata ifoto hakaza ibyo udashaka, uhitamo ibiri inyuma y’uwo ugiye gufotora noneho hagasigara icyo ugiye gufotora.

Yakoreshwa nka telekomande igufasha gukoresha televiziyo n’ibyuma bishyushya cyangwa bigakonjesha mu nzu.

Umuyobozi muri Tecno, Muyango Théodore, yasobanuye ko hari ibindi bicuruzwa byashyizwe ku isoko birimo mudasobwa zitwa Megabook S1 Series igura 595.000Frw na T1 Series igura 579.000 Frw, amasaha agezweho agura 21.500 Frw n’izisumbuyeho zigura 56.500 Frw, ukaba wayikoresha upima n’umuvuduko w’amaraso.

Muyango yasobanuye ko ku bakunda gukora imyitozo ngororamubiri, izi saha zigezweho zishobora kukubwira ikigero cy’isukari watakaje.

Tecno Camon 30 Series iri mu byiciro bitandukanye, zirimo izigura 309.900 Frw, Tecno Camon 30 Series 5G igura 459.000 Frw, Tecno Camon 30 pro 5G igura 539.000Frw, kandi ziri mu maduka yose mu Gihugu.