Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibyo umukobwa atekereza mbere kubizamubaho najya gushinga urugo

Bifata igihe kugira ngo umukobwa yemerere umusore runaka ko bazabana, kuko abanza kureba niba koko uwo ubimusaba afite ibyangombwa bihagije byo gutunga urugo cyangwa niba koko ari we yifuzaga, Ku bakobwa benshi, usanga igitekerezo cyo kubaka urugo ari nk’inzozi zigiye gusohora, ariko nubwo bimeze bityo, umukobwa wese aba yifuza kuba yagira urugo rwiza kandi rushimishije.

Nk’uko tubikesha urubuga yourtango.coom rugaragaza ibintu bimwe na bimwe umukobwa utarashyingirwa ariko ugejeje igihe cyo gushaka aba atekereza ku bijyanye n’urugo rwe rw’ahazaza.

• Umukobwa aba atekereza ko kuzashinga umuryango bizamuha ibyishimo by’ubuzima bwe bwose asigaje ku Isi. • Aba ashaka ko umugabo bazabana azakomeza kumukunda no kumutetesha mu byiza no mu bibi.

• Aba ashaka ko umugabo we azamubera indahemuka kuko kumuca inyuma byakomeretsa umutima we. • Aba ashaka kuzabana n’umugabo uzajya ahora amurwanira ishyaka buri munsi kandi akamwubaha.

• Uretse kuba yashaka umugabo umukunda, aba anifuza umugabo uzamufasha kuzuza inshingano z’urugo, agakunda abana kandi akabitaho.

• Aba yifuza kuzashaka umuntu bazajya bakora imibonano mpuzabitsina kandi wenyine ntawundi bamusangira.

• Aba yifuza kuzashaka umugabo utazagira ikintu na kimwe yamuhisha cyangwa amukinga ku bireba urugo rwabo.

• Umuntu uzaba ari umuterankunga kandi umufasha kugera ku nzozi ze • Ashaka umugabo utazamushyigikira mu makosa, uzajya amukosora kandi akamufasha muri byose.

• Ahora yifuza guteteshwa no kwitabwaho bitarangira nk’aho bakimurambagiza.

• Aba yifuza umugabo usobanutse kandi uzi kuganira, uzajya amutega amatwi kandi akamubonera umwanya bagakina.

Dushobora kuba hari ibyo tutavuze wenda waba uzi ushobora kubidusangiza ubinyujie ahagenewe gutangirwa ibitekerezo.

Related posts