Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibyo ugomba kwirinda wa mukobwa we niba ukunda kwambara impeta ahantu hose ubonye kuko ushobora kwisanga wabuze umugabo.

Turabizi ko abenshi bazi ko impeta ariyo gushyingirwa n’ iya fiyansaye ariko mu busanzwe abantu bambara impeta ku ntoki zose bitewe n’ ubutumwa bashaka gutambutsa.

Dore bimwe mu busobanuro by’ impeta hagendewe ku rutoki uyambayeho

  1. Mukuruwameme

Uru ni urutoki rujyaho impeta isobanura ko umuntu yarangije kugira uwo ahitamo akamwegurira ubuzima bwe bwose ngo babusangire, ikaba yambara umuntu washyingiwe cyangwa se wihaye imana.

Mungire Inama: Umusore twahuriye mu bukwe twarishimanye birangira turyamanye munezeza birenze uko yabishakaga none yanteje bagenzi be.

  1. Igikumwe

Nk’uko uru rutoki ari runini kandi rukaba rukora buri gihe cyose izindi zikora, iyo ushyizeho impeta biba bisonura ko wigenga, utavugirwamo, kandi ko unikunda.

  1. Agahera

Uru ni urutoki ruto kurusha izindi rwegereye urwambarwaho impeta ya mariage kwambara impeta ahangaha bivuga ko ufite undi ukugaragiye mu mibanire yawe n’abandi cyangwa se ufite imbogamizi z’igitsina uri cyo.

  1. Urukurikira igikumwe

Ibi bisobanura ubutware kuko ari na rwo bakoresha iyo umuntu agutunga urutoki ashaka kukubwira ko ibyo urimo gukora atari byiza kandi akabikora agaragaza ko akuyobora.

  1. Urutoki rurerure

Uru ni urutoki rurerure gusumba izindi kandi runagororotse gusumba izindi. Kurwambika impeta bisobanura ko umuntu ahamya ko afitiye umuryango (sosiyete) akamaro kandi ko aharanira kwiteza imbere.

  • Ku ntoki zose

Ibi bisobanura ko nta mutekano ufite, cyangwa se ko ugaragara uko utifuzaga kuba wagaragara, cyangwa se ko abandi bakubona uko wowe utari.

Related posts