Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Dore ibyo U Rwanda ruteguje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibyo ruzakora nidahagarika ubushotoranyi.

U Rwanda rwateguje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibyo ruzakora nidahagarika ubushotoranyi.


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakomeza ubushotoranyi irasa ku butaka bw’u Rwanda ndetse ikanga kurekura abasirikare barwo, byaba ngombwa ko na rwo rwirwanaho kugira ngo rurinde abaturage barwo.


Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, cyibanze ku mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze iminsi utifashe neza.


Ni ikiganiro kibaye nyuma y’iminsi mike u Rwanda rutangiye gushinja Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubushotoranyi biturutse ku bisasu ingabo z’icyo gihugu ziherutse kurasa mu Karere ka Musanze bigakomeretsa abaturage ndetse bigasenya n’ibikorwaremezo birimo inzu.


U Rwanda kandi ruherutse gushinja ingabo za RDC gushimuta abasirikare barwo babiri zifatanyijwe n’umutwe w’iterabwoba, FDLR ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Biruta, yavuze ko ubu hari kuba ibiganiro byo kurebera hamwe uburyo impande zombi zakumvikana mu mahoro.


Ati:“Ibiganiro byaratangiye, mwumvise ko ejo Perezida Macky Sall yavuganye na Perezida wacu, yanavuganye na Perezida Tshisekedi, ntekereza ko na Perezida wa Angola arimo kugerageza kubavugisha. Twizeye ibi biganiro n’uburyo bw’akarere bwashyizweho ndetse na AU”.


Kuri ubu iyi ntambara ikomeje gututumba ndetse abenshi bakomeje kwibaza uko izahagarara kuko igenda irushaho kuzamura ubukana umunsi ku munsi.

Related posts