Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibyo kurya ukwiriye kwitaho niba uhura n’ ikibazo cyo kurangiza vuba mu gihe uri mu gikorwa cyo gutera akabariro , bikoreho kuko uzaba indashyikirwa ku bagore bose

Nkuko bizwi abahanga mu mirire bagaragaza ko , buri gice cy’umubiri gikenera amafunguro kugirango kirusheho kumererwa neza.|Ni nayo mpamvu usanga abantu bagirwa inama gufata amafunguro runaka ngo bagire ubuzima bwiza.Uretse no kugira ubuzima buzira umuze, hari ibiribwa abagabo barangiza vuba bagirwa inama yo gufata kugirango barusheho kwitwara neza muri icyo gikorwa.

SIPORO NI UBUZIMA, KORERA SIPORO ONLINE UTAVUYE AHO URI, KANDA HANO: Muri ibyo biribwa harimo ibyo tugiye kubereka ariko nanone ntabwo wavuga ko hari nabashobora kubirya ntibigire icyo bitanga bigendanye n’imiterere y’umubiri wabo cyangwa se bigaterwa n’uburwayi bundi bafite.Hari n’abafite uburwayi butabemerera kurya bimwe muri ibyo barabitegetswe na muganga.

1. Avoca: Avoka iri mu biribwa bikundahaye ku bitera mbaraga bityo igafasha mu gihe cyo gutera akabariro aho cyane cyane umugabo asabwa gukoresha imbaraga zitari nke.

2. Amagi: Amagi nayo ni meza cyane ku gitsina gabo kuko akungahaye cyane kuri vitamini B5 na B6 zifasha cyane mu kuringaniza ikoreshwa ry’imisemburo mu mubiri ari nayo igikorwa cyo gutera akabariro gishingiraho cyane.

3. Inyama z’inkoko: Izi nyama zikungahaye kuri zinc ituma intanga ngabo(sperms) zikomera kandi zikagira ubuzima bwiza.

4. Imineke: Imineke ikungahaye cyane ku munyu ngugu wa Potasiyumu ndetse na vitamini B bityo ikaba ari ikiribwa kiza cyane ku mugabo kuko ifasha mu ikorwa ry’umusemburo wa Testosterone umusemburo utuma umugabo agira igihagararo n’imisusire ya kigabo(kumeza no gutuma umugabo agira ubwanwa, imikaya ya kigabo, ijwi ry’abagabo…)

5. Watermelon: Watermelon ni urubuto rufasha cyane imikaya(muscles) cyane cyane iy’igitsina cy’umugabo gukora neza kubera intungamubiri ziyirimo zizwi nka citrulline.

6. Yogurt: Benshi batekereza ko yogurt ari ikiribwa cyangwa ikinyobwa cy’abana. Gusa ariko Yorgut ni nziza cyane cyane ku bagabo kuko na yo ikungahaye kuri zinc cyane bityo kuko utahora utya inyama gusa kugirango ubone iyi zinc, wajya unanyuzamo ukanywa Yogurt.

7. Ibi Biringanya(Eggplant: Izi ni imboga zikaba zivugwaho kongera ubushake(umurego) bwo gukora imibonano mpuzabitsina yaba ku bagabo ndetse no ku bagore.

8. Sezame: Impeke za Sezame ndetse n’ ibihwagari zikungahaye cyane mu byo bita arginine(amino acid) iyi ikaba ifasha cyane mu gutuma umugabo agira umurego uhagije.

9. Ipapayi: Ipapayi iri mu biribwa bikungahaye kuri vitamini biboneka mu karere ka Afurika iri munsi y’ubutayu bwa sahara. Kuyifata rero ni ingirakamaro kuko umubiri ukenera vitamini nyinshi kandi zitandukanye kugirango ukore neze birumvikana no mu gihe cyo gutera akabariro.

10. Chocolate(Dark Chocolate) yijimye: Iyi chocalate irimo ibyitwa phenylethylamine iyi ikaba ari imisemburo irekurwa mu gihe abantu bitegura gutangira igikorwa cyo gutera akabariro mu rwego rwo gutuma aba bombi bishimirana kandi buri wese akumva akururwa cyane na mugenzi we.

Related posts