Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibyo abasore b’ i Kigali bakora bigatuma buri mukobwa wese atabacishamo ijisho

Buriya buri musore wese cyangwa umugabo aho ava akagera icyubahira cy’ umukobwa cyangwa se Umugore ariko rimwe na rimwe bakirengagiza ko kubona icyo cyubahiro aribo babigiramo uruhare, hari ibintu by’ ingenzi buri mugabo wese ashobora gukora bigatuma buri umukobwa wese cyangwa umugore amwubaha.

Bimwe mu bintu umusore ashobora gukora bigatuma buri mukobwa wese amwubaha:

1.Ibitekerezo byagutse: Abagabo bamwe usanga batinya kurwana intambara yo kwigarurira umugore nyamara iyo umaze kwigarurira umutima w’umugore nta n’ikindi utabasha kwigarurira. Ntu gakererezwe no kwibaza ngo ese ubu ndamubwira iki kuko bizaguca intege bitume unatinya. Gerageza kwegera abagore muganire ndetse hari n’ubwo bamwe usanga bakwitwara ho nabi, ibyo ntibikakubuze gukomeza buke buke uzagera k’uwo ushaka.

2.Guhorana ibyishimo: Ukwiye guhora burigihe umwenyura kabone n’ubwo ubuzima ubamo bwaba butabikwemerera, ntugakomeze ibintu. Abantu bishimye kandi basetsa usanga banakurura abandi bagahora bashaka kubegera. Niba uhuye n’umkobwa cyangwa umugore bwambere, muganirize utuntu dusekeje kandi wifitiye ikizere ariko wirinde kubigira birebire

3.Kwigirira ikizere: Abagore benshi banezezwa no kubona umugabo wihagazeho kandi wifitiye ikizere n’ubwo bamwe muri bo bigira nk’aho bitabafasheho, Gukunda abagabo bigirira ikizere binaba muri kamere y’abagore kuko bazi ko abagabo nk’aba baboneka hake. Gusa ntukihingemo kwigirira ikizere ahubwo uge ureka bibe ibiri muri wowe ubwawe.

4.Kwambara neza: Iga kwambara neza kandi uberwe, ntukifate nk’aho utiyitayeho. Ntukabereho gushimisha cyangwa kunezeza. Kwambara neza si ukwambara ibihenze gusa ahubwo kumesa imyenda yawe, iterwa ipasi ukayitera kandi ntiwambare nk’abasore b’inkundarubyino byatuma abakobwa bataguca amazi.

Related posts