Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibyiza byo kudakora imibonano mpuzabitsina kenshi abantu basanzwe birengajyiza.

ibyiza byo kudakora imibonano mpuzabitsina kenshi abantu basanzwe birengajyiza

Mu gihe abantu bamwe bakunda gukora imibonano mpuzabitsina cyane , abandi benshi bagahitamo kutabikora.
Iyo bamwe bahisemo kudakora imibonano mpuzabitsina usanga bavuga ko badashishikajwe nabyo cyangwa Se ugasanga hari ikibibabuza urugero nk’amadini ndetse n’imyifatire yaburi wese ku giti cye.

N’ubwo gukora imibonano mpuzabitsina hari aho biba byiza usanga hari n’abandi bahitamo kutayikora kuko nabyo bigira ingaruka nyinshi kandi nziza nibyo mpamvu twifashishije ubushakashatsi twateguye bimwe mu byiza byo kudakora imibonano mpuzabitsina.

Kimwe ni uko abadakora imibonano mpuzabitsina usanga batajya bahangayikishwa no kuba batwita cyangwa bakwandura indwara ziva mu gukora imibonano mpuzabitsina.

Nubwo hari uburyo bwinshi bwo kwirinda gusama inda gusa uburyo bwizewe ni ukudakora imibonano mpuzabitsina.

Ikindi iyo udakora imibonano mpuzabitsina bituma ukomeza kwisobanukirwa, usanga abantu benshi bakunda gukora imibonano mpuzabitsina baba bashishikajwe no kwinezeza gusa.

Ibi bigatuma batita ku kintu kindi urugero urukundo, kuko usanga icyo baba bashaka ari imibonano mpuzabitsina gusa nta kindi.

Related posts