Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Dore ibyamamare nyarwanda byanyuze mu buzima bugoye bwo kugira ababyeyi gito ariko bikarangira bigeze ku rwego rwo hejuru.

Muri iyi nkuru yacu tugiye kubagezaho bimwe mu byamamare nyarwanda bitabonye urukundo ndetse ubufasha bw’ababyeyi ariko bikaza kugera kure hashoboka .

Muri ibyo byamamare turasangamo umuhanzi nyarwanda witwa Platini P uyu akaba yarahoze aririmba mu itsinda rya Dream boyz gusa nyuma akaza gutandukana na mugenzi we baririmbanaga ariwe Tmc kuri ubu akaba akora umuziki ku giti cye.

Uyu muhanzi byagiye bivugwa ko atabonye urukundo rwa kibyeyi nubwo we atagiye yifuza kugira byinshi abivugaho gusa nko muri 2019 ubwo yari mu kiganiro sunday night ku isango star yatangarije Phil Peter wakoraga icyo kiganiro ko mama we umubyara ariho ntacyo yamumariye, Gusa bikaba byaragiye binavugwa cyane ko zimwe mu ndirimbo yagiye akora ubwo yari mu itsinda rya Dream boys yabaga azisanisha n’ubuzima yanyuzemo zirimo magorwa ndetse n’izindi.

Ikindi cyamamare ni Josh Ishimwe umenyerewe mu gusubiramo indirimbo z’Imana mu buryo bwa gakondo uherutse no gukora igitaramo cye cya mbere, Uyu nawe ni kimwe mu byamamare nyarwanda byagize ababyeyi gito aho yagiye abigarukaho ko yatawe na Papa we umubyara ubwo yari afite imyaka itanu gusa y’amavuko agasigara arerwa na mama wenyine gusa uyu muhanzi avuga ko nubwo atarezwe na Papa we yagize abandi babyeyi bamufashije kubona ibyo umwana akenera gusa avuga by’umwihariko umubyeyi we wa mbere ari Yesu.

Dj Brianne nawe ni ikindi cyamamare cyahuye n’ibibazo byo kugira ababyeyi gito cyane ko yanyuze mu buzima bukomeye  bwo kurerwa na mukase akahagirira ibihe bikomeye bikaba byaraje no gutuma ajya mu gihugu cya Kenya ari naho yakuye ubumenyi bumufasha mu kazi ke ko kuvangavanga umuziki akora kuri ubu.

Ikindi cyamamare ni umusizi ukomeye cyane witwa Rumaga uvuga ko yavutse agasanga mu rugo rwe hari amakimbirane cyane biturutse ku kuba Papa we yarifuzaga umukobwa mu gihe babyaraga abahungu gusa ibyo bikaba byaraje gutuma iki cyamamare kinyura mu buzima bugoye kuko yagiye kuba kwa Sekuru gusa bikaza kurangira yitabye Imana nyuma akaza gusanga mama we wari waravuye mu rugo rwe akora ubuzunguzayi mu Gatsata Gusa nyuma y’ibyo bihe bikomeye akaba yarabonye buruse bigatuma ajya kwiga muri Kaminuza y’U Rwanda ari naho yakomeje kuzamurira impano ye.

Theo Bosebabireba wamamaye cyane mu gukora indirimbo z’Imana nawe ni ikindi cyamamare cyahuye n’ibibazo byo kwihakanwa na Papa we umubyara, uyu muhanzi avuga ko yanyuze mu buzima bukomeye ari nabyo byatumye akora akazi karimo gucukura ubwiherero, gukata icyondo ndetse n’ibindi, uyu muhanzi avuga ko nyuma yatunguwe no kubona Papa we wari warabikanye nyuma yaje gusaba

Related posts