Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Dore ibintu ushobora gukora buri umwe wese unyuzeho akarigata iminwa amazi akuzura akanwa , akifuza kuba inshuti yawe . Dore ngibi

Mu buzima bwacu bwa buri munsi umuntu wese aba shaka kugira inshuti nyinshi gusa hari igihe uzishaka bakanga kukwiyegereza. Uyu munsi rero muri iyi nkuru turakwereka uburyo wakoresha ubundi ba bandi wifuza bakaza bashaka ko mwaba inshuti.

Ntabwo ari ukwishimira gushakishwa ahubwo ibyo wakoze byatuma ushakwa. Imibare myinshi yagaragaje ko umuntu ushakishwa n’abantu benshi ari uko aba yarageze kuri byinshi bihereye kuri we ubwo bityo abantu bakabasha kumushaka kandi akabyungukiramo cyane.Mu buzima busanzwe, uzahitamo icyo ugomba kuba; Gushakwa cyangwa gushaka abantu. Birashoboka ko utabaho wenyine cyangwa ushakwa gusa ariko umuntu ashaka inshuti bitewe n’icyo izamugezaho.

Dore bimwe mu buryo ushobora gukora ugatuma abandi bakwirukaho.

  1. Ujye uharanira kugira ubuzima bwiza

Menya neza ko gahunda zawe zose wazimenyeye kandi ko wazikoze neza. Nihagira umuntu utekereza ko ari we uyobora ubuzima bwawe cyangwa ko afite ijana ku ijana by’ubuzima bwawe, azagusuzugura. Fata ubuzima bwawe mu maboko yawe.

  1. Tegereza baze kugusubiza

Niba wandikiye umuntu cyangwa ukamuhamagara ukamubura, tegereza nagaruka akabona ko wamubuze araguhamagara, wimushyiraho imbaraga nyinshi cyane. Ibi byose biragendana no kuba hari impamvu nawe ashobora kugukenera.

  1. Rekera aho kwiruka ku bandi bantu

Niba ushaka ko nawe bagushaka, rekera aho kujya wirirwa ushaka abantu. Menya neza ko uri uw’agaciro gakomeye, rekera aho kwiruka ku bantu nyamara batanagushaka.

  1. Ishyire imbere

Niba ushaka gutera imbere, ishyire imbere uhugire kuri wowe ubwawe, ukore imishinga yawe kandi witeze imbere. Ibi nubishobora uzakora ibintu byinshi bikenewe n’abandi bantu bizabatera kuza kukureba.

  1. Ntukigaragaze nk’umuntu wataye umutwe ushaka ikintu cyane

Umuntu runaka nabona wataye umutwe, akabona uramushaka cyane, azibaza impamvu wamusariye ahitemo kukwirengagiza, niko isi iteye. Muri rusange urasabwa gukora cyane kandi ukirinda guhangayikira ikintu bikabije.

Muri ubu buzima bishoboka ko nawe wafata abantu ukabigisha kugusha. Ugatuma bamenya ko hari icyo ushoboye bityo bakakubaha.

Ivomo: OperaNews

Related posts