Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Dore ibintu byingenzi byagufasha guhagarika kugona mu gihe usinziriye.

Kugona ni ikibazo gikomeye cyane gikunze kwibasira cyane abakuze , bivugwa ko abagera kuri 45% bakunze kugira iki kibazo. Bibangamira cyane abo muryamanye, bikaba bishobora no gutuma uhera umwuka mu gihe usinziriye( ibi aribyo bitera kuryama nabi, ukabyuka umutwe ukurya) bikaba byakurura indwara zikomeye z’ umutima.nubwo hari imiti igiye itandukanye, yamamazwa ko ivura kugona , si byiza kuyikoresha utaragana kwa muganga usuzumwe neza.

Niba nawe uri mu bagira ikibazo cyo kugona cyangwa uzi uwawe ukigira. Dore uburyo busanzwe ashobora gukoresha akaba yakuraho ikibazo cyo kugona.

1.Ugomba kugabanya ibiro: Niba wariyongereye ibiro ugatangira kugona birumvikana ko ariyo mpamvu yabiguteye , icyagufasha ni ukubigabanya, gusa nubwo abantu babyibushye aribo bagona cyane, nyamara hari n’ abato bagona. Bivuze ko kugabanga ibiro bifasha bamwe , ariko atari bose. Mu gihe ubyibushye cyane , imikaya yo mu ijosi nayo yiyongera ubunini bigatuma umwenge w’ umuhogo uba muto, bishobora gutera kugona mu gihe usinziriye.

2.Sukura mu mazuru, aho umwuka uca:Niba ugira ikibazo cyo kugona gitewe no gufungana mu mazuru, kuhasukura neza bishobora kugufasha kwirinda kugona.Iyo mu mazuru hafunguye neza, bifasha umwuka gutambuka neza bikakurinda iki kibazo.Mu gihe ufite ikibazo cyo gufungana mu mazuru, mbere yo kuryama, ushobora koga amazi ashyushye mbere yo kuryama, bizagufasha gufunguka ndetse bikurinde kugona uryamye.

3.Irinde kunywa inzoga: Kunywa inzoga kimwe n’ ibindi bituma usinzira cyane, bitima imikaya yo mu muhogo yirekura cyane, bikaba byatuma ugona cyane, kuzinywa amasaha 4 cyangwa 5 mbere yo kuryama byongera kugona cyane. Niba usanzwe ufite iki kibazo ni ngombwa kwirinda inzoga mbere yo kuryama.

4.Hindura uburyo uryamamo: Niba uryama ugaramye( ni ukuvuga ureba hejuru), bituma ururimi rwawe no mu nkaka byegerana cyane bigasa n’ ibifunze umuhogo, akaba aribyo bitera kugona cyane.Ushobora kuryamira uruhande rumwe mu rwego rwo kwirinda iki kibazo. Uramutse udashoboye kuryamira uruhande rumwe , hari imisego yagenewe kugufasha iki kibazo , ituma uryamira uruhande rumwe .gusa niba ibi ubikoze , ntibigire icyo bihindura , kugona bishobora kuba biterwa no kubura umwuka mu gihe usinziriye , aha uba ugomba kwerekeza kwa muganga bakagufasha.

5.Gira imigenzo myiza mbere yo kuryama: Imigenzo mibi mbere yo kuryama ishobora kugira ingaruka nk’ izi nzoga , nk’ uko abahanga babyerekena. Kumara amasaha menshi utararyama, bivuze ko ujya kuryama urushye cyane. Iyo uryamye urushye cyane, bitera imikaya kwirekura cyane, bityo ukagona. Niba urushye cyane cyangwa umaze igihe kirekire utararyama, mbere yo kuryama ushobora kubanza koga , bizakurinda kugona cyane.

Src:www.Healthline.com

Related posts