Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibintu biryoshye nk’ umuneke wakorera umukunzi wawe amarangamutima akamurenga maze nawe akagera ku rwego rwo kugusarira.

Niba uwo mukundana atangiye kubivamo gahoro gahoro ufite akazi ko kumugarura, niba mumeranye neza nanone ukeneye kubyongera, Muri iyi nkuru turagufasha kumenya uko wabigenza akongera kugukunda nka mbere.

1. Mutungure, Abantu bose bakunda impano. Uwo muntu mukundana rero, nawe muhe impano umutunguye. Mutunguze ibikorwa atari yiteze uzaba ukoze ibyo atatekerezaga, bimuzamurire amarangamutima yo kugukunda.

2. Mwandikire utwandiko tw’urukundo tudafite impamvu, Andika, fata ikaramu n’urupapuro umwandikire utuntu atari yiteze ko yaza kubona. Niba akuri kure, koresha telefoni yawe, ubundi umwandikire ubutumwa bwiza, buramukora ku mutima.

3. Muhe impano kubera impamvu, Niba hari impamvu ihari ishobora gutuma umuha impano, ba uwa mbere uyimuhe kandi iramushimisha.

4. Mubwire ijambo ryiza, Fata isegonda rimwe gusa, ubundi umubwire ijambo rimwe kandi rikomeye, riramufasha kukumva neza kandi arusheho kugukunda.

5. Ujye umushimira cyane, Burya gushimira umuntu ni iby’agaciro cyane, bimuzamurira icyizere n’amarangamutima ye. Rero fata umwanya wawe, umushimire byimazeyo kuri buri kintu yagukoreye.

Ivomo: Inspiringtips

Related posts