Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibimenyetso byakwereka umukobwa ugukunda by’ ukuri utakubangikana n’ abandi basore ahubwo ugukunda uko umeze niyo waba uri umushomeri

Sobanukirwa bimwe mu byagaragariza umusore ko umukobwa bakundana atamubangikanya n’abandi, Muri ibi bihe turimo usanga urukundo rw’ubu umubare w’abaca inyuma abakunzi babo ugenda wiyongera ku buryo benshi basigaye bemeza ko urukundo rw’ubu rwabaye akavuyo cyangwa se rwakonje, kuko nta muntu ugikunda undi ariwe wenyine akunda cyane.

Ibi ahanini usanga bikunze kugaragara ku bakobwa aho uba ubona akunda uyu muhungu runaka, ariko afite n’abandi ku ruhande. Twifashishije urubuga Elcrema rwerekanye ibimenyetso bizakwereka ko uwo ukunda (Umukobwa), ari uwawe wenyine atajya akubangikanya:

Arakumva:Ahanini burya ikintu gihuza abantu cya mbere ni ubwumvikane. Rero burya iyo ufite umukobwa mukundana icya mbere kizakwereka ko agufite nk’amahitamo amwe ni uburyo akumva igihe mugiranye ikibazo icyo aricyo cyose, kuko iyo afite abandi ku ruhande mugirana akabazo gato wamubwira igikwiye gukorwa akazamura amatiku ndetse akivumbura ubusa.

Murahuza muri buri kimwe:Akenshi buriya kuri iyi si biragoye kubona umuntu muhuza cyane kubijyanye n’ibyo buri umwe akunda, ariko umukobwa w’inshuti yawe muhuza byinshi. Niba rero muhuza hafi ya byose mu bintu mukunda mwese, umukobwa mukundana ugomba kumukomereho kuko niwe wawe.

Ntajya ashidikanya kuri gahunda zawe za buri munsi:Si byiza ko umukobwa mukundana yivanga mu buzima bwawe bwa buri munsi, cyane kubijyanye na gahunda zawe kuko burya bigaragaza ikizere agufitiye kimwe n’uko iyo atakwizera aba ashaka kumenya gahunda zawe za buri munota kugira ngo akuboneho amakosa ubundi ahite ajya ku bandi afite ku ruhande.

Akubwira uko amerewe umunota ku munota: N’ubwo we aba adakwiye kwivanga mu buzima bwawe ku buryo buri hejuru ariko nanone ntibivuze ko atakumenyesha uburyo abayeho umunsi ku munsi, niba yagize ikibazo ukabimenya cyangwa yaba yishimye nabyo akabikubwira.

Agukundira uko uri n’icyo uri cyo: Kuba ufite akazi keza ndetse kaguhemba neza sibyo agukundira. Niba rero warabigenzuye neza ugasanga umukobwa mukundana atarakuruwe n’akazi keza ufite, umushahara mwiza uhembwa,.. ni uw’igiciro. Amafaranga si urukundo, afasha abakundana kugaragarizanya urukundo ariko siyo y’ingenzi mu rukundo.

CAF: Abasifuzi basifuye umukino wa Benin n’u Rwanda kubera ikosa bakoze ryo kwibagirwa ikarita bahaye Kevin Muhire,  bafatiwe ibihano bikomeye , Amavubi nayo niyo agiye gukurikiraho ntabwo byoroshye!

Ntahatanira kuguhindura uko ashaka:Abakobwa benshi usanga bahorana ibibazo n’abahungu b’inshuti zabo. Guhora umukobwa ashaka ko umuhungu agira imico yishimira kandi ashaka, ni kimwe mubyo abakundana benshi batumvikanaho. Umukobwa wowe mukundana akwemera uko uri, kandi we ntaharanira ko uhinduka uko ashaka.

Related posts