Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibimenyetso bigaragaza  umukobwa wahaye ibyawe byose ko azigaye  akuzenguruka,  abahungu benshi barwaye indwara yo mu mutwe

Bibaho cyane ko wowe musore ushobora gukundana n’inkumi bigakomera ubona koko ko muri mu rukundo rukomeye ndetse ruhamye nyamara igihe kikagera akajya aguca inyuma, akagushakiraho inshoreke nyamara wowe ntubashe kubivumbura bitewe n’uburyo usanzwe umubona n’uko umuzi nyamara burya ntaw’udahinduka. Uyu munsi rero tugiye kukugezaho uburyo wamenya niba uwo muri kumwe mu rukundo ataguca inyuma.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cyitwa Catch My Cheating Lover bagaragaje ko burya atari byiza ko utagomba kumva ko byarangiye uwo mukundana adashobora kuba yaguca inyuma, aha ngo ni byiza kuba maso kandi ukagenzura igihe ubona hari icyahindutse bitewe n’uko mwari musanzwe mubanye. Mu gihe rero ngo ukeka cyangwa ubona ko mu rukundo rwanyu bitagenda neza, genzura ibi bimenyetso 3 batubwira uzamenyeraho ko yaba aguca inyuma:

Guhindura imyitwarire:Kimwe mu bintu bikomeye bizakumenyesha ko umukobwa mukundana afite undi ababangikanya ni uburyo akwitwaraho, cya gihe uzabona atakigufitiye umwanya uhagije, cya gihe uzabona asigaye ashima ko mwaganirira kuri telephone gusa kandi aba afite umwanya, nabwo bikabaho ari wowe umwihamagariye wenda umusaba ko mwabonana we agashima ko mwakoresha telephone ukumva atanguranwa no kumenya icyo umushakira gusa. Aha rero, ngo ubonye bimeze bitya cunga neza kuko ashobora kuba afite undi abagabanya urukundo bigatuma urwo yaguhaga rugabanuka ndetse ngo uzasanga byinshi byarahindutse nko kubona atangiye kujya abihirwa muri kumwe, kutishimira gusangira amwe mu mabanga y’urukundo, kugabanya ibintu mwakoranaga mwembi mukishima, kugabanya umwanya yaguhaga, kutakwereka inshuti ze no kudashaka ko umenya amakuru y’umuryango we nka mbere n’ibindi. Igihe ibi bitangiye kuba, umenye ko hari ubyihishe inyuma ari kubasangiza urukundo.

Guhindura imyambarire n’imyirimbishirize: Ubusanzwe ngo abakobwa mu mibereho yabo bagira umuco wo gukunda gusa neza no kwambara bakaberwa kandi burya ngo iyo babikoze hari uwo baba bashaka gushimisha. Rero ngo igihe uzabona umukobwa w’inshuti yawe yadukanye imyambarire atari asanganywe kandi akayihindura atakubwiye (atakugishije inama), ngo umenye ko urukundo rwawe na we rwajemo undi muntu, bityo akaba yahinduye imyambarire kugira ngo ashimishe uwo wundi kuko ngo hari n’igihe uzasanga rwose ibyo yambaye cyangwa se ubwoko bw’umubavu yiteye ndetse n’indi mitako agiye gukoresha mu kwirimbisha atari byo wowe usanzwe ukunda. Icyo gihe rero byitondemo ushishoze kuko ngo wasanga aba arimo kubikora agira ngo ashimishe undi utari wowe.

Kuguhisha amabanga amwe n’amwe yo kuri telefoni: Niba umukobwa w’inshuti yawe yatangiye kujya ahamagarwa n’abantu kenshi kandi ntakwereke abo ari bo ndetse agashaka kwanga no kubitaba igihe muri kumwe, kwita abantu amazina adasobanutse, kwakira ubutumwa bugufi akanga ko ubureba, kwanga kukwereka nimero imaze kumuhamagara , gusiba nimero imaze kumuhamagara ndetse no gusiba ubutumwa bugufi (messages) akimara kubusoma no gusiba izo umwandikira muri telephone ye n’ibindi, burya ngo ni bimwe mu byakagombye kukwereka aho urukundo rwawe na we rugeze ndetse ni na cyo gihe cyo kumenya ko yatangiye kuguca inyuma.

Icyo wakora mu gihe wamenye ko umukobwa mukundana aguca inyuma: Mu gihe rero ngo ubibonye gutya, hita umenya ko ashobora kuba yatangiye kuguca inyuma. Ikindi ngo ni uko ibi biba biganisha ku ndunduro y’urukundo mwari mufitanye. Birababaza rero ngo kumenya ko umukunzi wawe aguca inyuma ariko ngo bikababaza kurushaho iyo wisanze baguca inyuma hashize igihe, mbese amazi yararenze inkombe ntacyo ukiramiye, Ni byiza rero ko mudakunda buhumyi ahubwo muba mugomba umunsi ku munsi kugenzura ko nta cyahindutse ku rukundo, bityo wabona kimwe muri biriya bimenyetso bikwereka ko umukobwa yaba aguca inyuma ukaba wagira icyo ukora ukaramira urukundo rwanyu hakiri mu maguru mashya.

Related posts