Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore bumwe mu bwoko bw’ abasore batatu udakwiye guteretana nabo niba wumva ugikunze ubuzima bwawe no kubaho wishimye

Muri iy’inkuru yacu tugiye kubagezaho ubwo 3 bw’abasore udakwiye guteretana nabo niba uri umukobwa ukunze ubuzima bwawe cyangwa kubaho wishimye mu bigendanye n’urukundo, Iyi nkuru tugiye kuyikora tugendeye ku nkuru zagiye zandikwa n’ibinyamakuru bikomeye byo hanze ,   byibanda ku nkuru z’urukundo n’imiryango muri rusange ,twahisemo kubagezaho urutonde rw’abasore 3 ukwiye kwitondera guteretana nabo niba uri umukobwa ukeneye ibyishimo birambye.

Inkuru mu mashusho

Umusore ugusubiriramo kenshi ko yumva atagukwiye : uyu musore igihe cyose murikumwe uzumva akubwira ko abizi neza ko nubundi atagukwiye ,ko ufite abandi basore bagushaka kandi bagukwiye ,ibintu nk’ibyongibyo, ibi rero bishobora gutuma uyu musore ikizere kuri wowe mukundana kiba gicye icyo gihe rero kugirango muzaryoherwe n’urukundo biba biri kure

Wa Musore ukwereka ko agukunda igihe murikumwe gusa : aba basore ni babandi muba murikumwe ukabibona neza cyangwa nawe akagerageza uko ashoboye ngo akwereke ko agukunda ,ariko kandi mwaba mutarikumwe cyangwa arikure yawe ukagirango ntanubwo muziranye.

Umusore wa 3 ni wawundi uhoza mama we mukanwa : Aha ntago tuvuze ko gukunda umubyeyin wawe nk’umusore ari bibi cyangwa se bigaragara nabi ariko nanone ,umusore mukundana igihe uzumva akunze kukubwira ngo njyewe mama wanjye bitagenze gutya ntibyagenda gutya ,mama wanjye atavuze gutya ntihakorwa iki ? mbese ku buryo wumva ashyira imbere cyaane umubyeyi we ,icyo gihe igihe bibera ibibazo ni igihe mubana nk’umugore n’umugabo hari igihe usanga imyanzuro myinshi uwo musore yayifatirwa na mama we.

Related posts