Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore bimwe mu byo abakobwa bakunze kubeshya abahungu basuye mu ngo zabo.

Ntabwo ari umukobwa wese upfa gusura umusore ku nshuro ye ya mbere bamenyanye , gusa bamwe na bamwe barabikora bakabasura n’ ubwo atari ko babyitwaramo kimwe. Bamwe batinya bakeka ko wenda umuhungu cyangwa umusore baba bakundana ashobora kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato cyangwa se bakaba babakorera n’ ibindi bikorwa biteye isoni kubera ko ari bo gusa baba bari kumwe mu nzu gusa.

Dore rero bimwe mu byo abakobwa bakunze kubeshya abahungu;.

1.Azana n’ indi nshuti ye y’ umukobwa: Igihe cyose uzabona umukobwa w’ inshuti yawe aje kugusura ari kumwe n’ undi muntu ashobora kuba ari umukobwa mugenzi we aha uzamenye ko nta kabuza atifuza ko mwagira icyo mukora na gito ku bijyanye n’ imibonano mpuzabitsina.

2.Agusaba ko mwaganirira hanze cyangwa muri salon:Bitewe no kuba yumva afite impungenge ko ushobora kumukoresha ibyo we adashaka agusaba ko mwaganirira hanze kugira ngo yumve atuje ibi bimuha umutekano mukaganira ashize amanga ntacyo yishisha kuko aba yumva ntacyo wakora muri hanze.

3.Agaragaza agahinda kenshi: Abakobwa benshi iyi ni intwaro bifashisha mu gihe badashaka ko bagirana imibonano mpuzabitsina , akugaragariza agahinda kenshi gashoboka kugira ngo akwereke ko nta kindi kintu ari gutekereza bikarangira yitahiye nta kibaye.

4.Abenshi bakunze kuza biyambariye imyenda ibafashe: Abakobwa benshi iyo badashaka gukora imibonano mpuzabitsina hari ubwo bajya gusura inshuti zabo z’ abahungu bambaye utwenda tubafashe.

5.Akubeshya ko ari imugongo: Akenshi n’ ubwo abakobwa benshi badakunda gusura abahungu mu mazu yabo babamo niyo abyemeye hari amayeri menshi yifashisha nko kuba yakubeshya ko ari mu kwezi kwe ( imihango) mu rwego rwo kwirinda kuba hari cyo wamubaza kucyerekeranye no gukora imibonano mpuzabitsina.

Si ihamwe ko ibyo twavuze aha ari byo umukobwa akoresha adashaka kuryamana n’ umuhungu w’ inshuti ye igihe yamusuye. Gusa si n’ ihamwe kuko nta n’ aho byanditse ko iyo umukobwa asuye umuhungu bagomba gukora imibonano mpuzabitsina.

Related posts