N’ubwo buri muntu muri rusange aba ateye ukwe noneho by’umwihariko abagore n’abakobwa nabo bakaba baba batandukanye mu mico, imyitwarire, mu byo bakunda n’ibindi nk’ibyo, byanze bikunze hari bimwe mu byo abagore bose bifuza ku bagabo babo mbere na nyuma y’uko bashakana.Kimwe n’abasore cyangwa abagabo, abakobwa cyangwa abagore nabo baba bafite ibintu bifuza ku bagabo bashatse cyangwa ku basore bakundana.
Bimwe muri byo ni ibi bikurikira :
Kumuganiriza mu mvugo nziza :Igitsina gore cyangwa se abagore muri rusange ni abantu bakunda kwitabwaho no kubwirwa neza buri gihe. Umukobwa rero iyo arimo kurambagizwa akunda umusore umubyinirira, umubwira amagambo meza atuma yiyumvamo ubwuzu n’urukundo, akamuganiriza amubwira icyo amukundira n’icyo yamukundiye, zimwe mu ngingo z’umubiri we akunda n’ibindi.Iyo anageze igihe cyo kurushinga rero aba yumva umugabo we agomba gukomeza akabikora uko, akirinda icyo ari cyo cyose gishobora kumuhutaza kabone n’iyo yaba ari mu makosa, umugore aba yifuza ko wamukosora umubwira neza.
Kumwambika neza :Muri kamere y’abagore bahora bashaka gusa neza, kwambara neza, ni ukuvuga imyenda ijyanye n’igihe, bakanisiga bagacya. Iyo umugore ashatse umugabo rero aba yumva agomba kumurimbisha akamwambika imyenda myiza izamuhesha icyubahiro aho azajya anyura hose. Iyo rero umukobwa akiri mu gihe cyo kurambagizwa yishimira umusore umuzirikana rimwe na rimwe akamuha impano y’imyambaro myiza by’umwihariko ijyanye n’uko ateye.Iyo amaze gushaka rero kenshi na kenshi aba yumva byabaye inshingano z’umugabo ko agomba kumwambika neza. Abagore b’abanyarwandakazi bakunda ko abagabo babo babagurira imyenda yiyubashye nk’ibitenge , amabubu, inkweto, isakoshi n’utundi tuntu duto duto tubashimisha turimo isaha , inigi , amaherena n’ibindi.
Kwihangana no gutanga imbabazi :Umugore ahora yifuza umugabo uzamwihanganira igihe cyose cyane cyane mu gihe yagize intege nke, ndetse akanamubabarira igihe ya kosheje. Nta mugore ukunda umugabo uhora umucyurira cyangwa umuhoza ku nkeke z’ibintu atatunganyije neza, ahubwo akunda wa wundi umuhora hafi kandi agahora yiteguye kumubabarira no kumwihanganira muri byose.
Kumukunda no kumwitaho nka mbere :Abagore cyangwa abakobwa bakunda abagabo badacika intege mu rukundo ; ni ukuvuga umugabo cyangwa umusore uhora ubereka urukundo, atari umukunda mu minsi ya mbere yamara gufatisha agaterera iyo. Abagore bifuza ko abagabo babo bahora babereka urukundo amanywa n’ijoro, mbese bakunda kubona urukundo rukura aho gusubira inyuma.
Kumwita akazina keza :Iyo umukobwa cyangwa umugore amaze kwinjira mu rukundo neza neza aba yifuza ko umusore bakundana cyagwa umugabo we amuhindurira izina ; akamwita akazina k’urukundo mu rwego rwo ku mutetesha no kumubyinirira.Iyo rero umukobwa cyangwa se umugore afite akazina yiswe n’umukunzi we aba yumva akunzwe ndetse nta n’undi umuntu umurusha gukundwa. Ariko ikimushimisha kurushaho ni uko aka kazina agahamagarwa igihe bari ahandi hantu cyangwa bari mu bantu benshi.
Kumutembereza :Abakobwa kimwe n’abagore bakunda gusohoka, ibi rero bituma bakunda umusore cyangwa umugabo ubasohokana. Umugore aba yifuza ko umugabo we amuhindurira uburyo babanamo, atari ukwirirwa mu rugo cyangwa kwirirwa mu byo bamenyereye byo kujya ku kazi no kugaruka mu rugo gusa.Aba yifuza ko rimwe na rimwe mu bihe by’ikiruhuko batakoze, anyuzamo akamusohokana cyangwa bagira ikiruhuko cy’akazi bombi bagafata urugendo bakajya kuruhukira ahatari aho basanzwe bamenyereye.Ibi rero bituma urukundo rukura kandi bikagaragariza umugore ko yitaweho. Kandi ibi ntibivuga ko ari ugukunda ibintu kuko hari n’umukobwa cyangwa umugore uba wifitiye amafaranga ye ariko akumva byaba akarusho umukunzi we afashe icyemezo cyo kumusohokana kabone n’iyo umukobwa cyangwa umugore ari we wakwishyura !