Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore bimwe mu bimenyetso byakugaragariza umukobwa ukunda ko azavamo umugore mwiza cyangwa adashobora kurushinga ngo ruzarambe hakirirwamo induru gusa .

Kuri ubu ingo zigenda zirushaho gusenyuka. Ese ntibyaba byiza umenye hakiri kare ko umukobwa ukunda adashobora kuzavamo umugore mwiza cyangwa atarushinga ngo ruhame? Iwacumarket.xyz uyu munsi yagukusanyirije ibimenyetso byakwereka ko uwo Wihebeye azavamo umugore mubi cyangwa atazarushinga ngo ruhame.

1. Akabya gukunda gusenga: Uyu azi imirongo ya Bibiliya yose mu mutwe we,avuga Imana buri kanya,arakureba ikijisho niwibeshya ugakora mu biryo udasenze.Gusiba kujya gusenga ni icyaha ntababarirwa,imvura yaba igwa muragenda.Mu nzu nta kindi amanikamo uretse amashusho y’abamalayika n’ibyerekaranye n’amasengesho.Niba uziko udasenga cyane nka we wikwimena umutwe umutereta.Muri rusange gukunda gusenga cyane kwe gutuma yumva adashishikariye cyane iby’urukundo.Kuri we urukundo ni inshingano.Nimubana witegure guhinduka nka we cyangwa amakimbirane,gusa aha ngaha ntabwo tubuza abantu Gukunda Gusenga gusa bikorwe neza hatarimo gukabya.

2. Ahora ajya mu mibonano: Umukobwa usanga akenshi asambana ariko bucece ku buryo abihisha cyane ntuzigere upfa kubimenya ndetse ari na ko ashaka amafaranga ku basore cyangwa abagabo bayafite akabagerageresha gukora imibonano ubwo akabasaba amafaranga mumayere akenshi ntabwo abivuga yeruye ahubwo atanga ibibazo afite.

3. Ukunda ibintu bigezweho: Uzabona inkumi nziza yambaye neza isa neza mbese yaka!Ariko ntuzahure n’ibyago byo gusanga ikunda cyane imirimbo ya zahabu na diyama,imyenda y’igiciro cyinshi,y’imitaliyani iza n’indege,inkweto zitagurirwa Nyabugogo,cyangwa muyandi ma soko yo mu Rwanda mbese akunda icyo bita Luxe.Muri we burya nta mwanya w’urukundo kuri wowe urimo,ibyo yimariyemo ngibyo.Buri gihe azajya akubaza uko konti yawe ihagaze ngo yumve niba yabonamo ay’agasheneti kagezweho.Azi gusetsa cyane azi n’uburyo bwo kugukurura kugira ngo umuhe icyo ashaka cyose.

4. Ukunda rwaserera: Ubundi uyu mukobwa uzanasanga akunda filime za actions,mu buzima uzasanga afitanye na benshi ibibazo bidashinga,ntaho agera ngo ahave amahoro,ahorana intonganya n’abantu asanze.Ikindi uzasanga ari umuhanga mu kubara inkuru.Kuri we ubuzima bwe ni filime kandi akaba ariwe ‘type’ (acteur principale).Niba ukunda umutuzo wawe hunga mwihorere witereta bene uyu mukobwa.

5. Niwe ukunda gutegeka: Uyu mukobwa akunda gutegeka ko ibintu bigenda uko ashaka.Numuha amahirwe yo kwinjira mu buzima bwawe azaguhindura irobo ‘Robot’.Umunsi wa mbere muzapanga gusangira azakubwira ahantu heza mwahurira,nuzuyaza akubwire ati “Ahubwo hansange niho njye ubu ngeze”.Numukunda umenye ko ugiye gutakaza ubwigenge ku buzima bwawe.Azaba umugabo kuko nibyo akunda,no kuburiri bizagenda uko yabiteganyije,bene aba bakobwa iyo wamushyize mu rugo ukanyuranya n’ugushaka kwe ntatinya no kugukora munsi y’amatwi.

6. Habuze gato ngo abe umuhungu: Ubundi aba nta kibazo,uzasanga mu mvugo y’ubu babita “Abajama” ngo “nta ribi rye”, n’ubundi koko nta ribi rye.Mu mico ni nk’abasore,nibo bagendana,yambara nkabo,ntasuka imisatsi ye nk’abandi bakobwa,akora sport cyane kuko n’umubiri we akenshi umeze nk’uw’abakora sport cyane, Uyu muzapfa ahanini ko numusaba ngo yambare amere nk’abakobwa uzaba umusaba gukora ibirenze ibyo kuri we,umuntu yashobora.Nibabatumira muri Soiree yiyubashye azakuzira mu i Jeans n’ikoti maze bwana wowe usebe.Niba udakunda bene aba bakobwa wikwibeshya ukundana nawe.Mujye mugendana musangire agacupa na sport ariko ntiwibeshye ngo mukundane.

7. Ni Nyirabirori: Umukobwa ukunda ibirori uzasanga Imibyizi na weekend kuri we bisa.Afite imyenda myinshi yo gusohokana kurusha iyo gukorana.Akurikirana akambaro kagezweho,akunda cyane kuba agaragara ko acyeye,ndetse iyo byanze arakwishotorera igihe azi aho utubyiniro n’utubari dushya turi,hoteli zose azizi cyane.

8. Ntajya akura mu mutwe: Imyaka arenda kuyingana na nyirabukwe ariko imyifatire ni nk’umwana.Gufata inshingano,ibyemezo na gahunda ntabwo ari ibintu bimureba.Mu rukundo arahumye umujyana aho ushaka.Mu by’ukuri icyo uyu akeneye ni se si umugabo wo kumurongora.Usanga ameze nk’ushaka gusingira ubwana bwe yenda igihe cyabwo yaragize bubi. Nushaka kumugira umugore ubwo uzamushakira n’umuganga wo mu mutwe uzajya unahemba agufashe kumukuza mu bwenge.Gusa ni ‘abana beza kandi banezerwa,ariko niba ushaka kubaka uyu murekere abubatse yenda!

9. Ahorana no gufuha bikabije: Abagore bose kuri we niba mukeba.Muri kugendana umukobwa mwiza atambutse iruhande rwanyu,ubwo hisha amaso niba udashaka ko agutuka akagukonkobora imbere ya rubanda.Buri kanya araguhamagara akubaza aho uri,niyumva ijwi ry’umugore inyuma yawe cyangwa hafi aho mu minota micye araba abagezeho aze yikiranure n’uwo mukeba.Ikitwa Password ukoresha byose arabishaka ngo utagira icyo umuhisha,arashaka kumenya abo muganira kuri Facebook,WhatsApp,Email no kuri Terefoni nihagira igitsina gore kiguhamagara yumva,nawe arashaka nimero y’uwo mukeba ataranamenya.

10. Nta kunda gukora: Akenshi igihe uzabona umukobwa adakunda gukora cyangwa ngo agerageze gukora uzamenye ko atapfa gushobora urugo keretse yikosoye nibwo byazamubera neza cyane gusa muri ibi bihe turimo usanga abakobwa benshi bashaka akazi ko gukora kuko n’abasore barakangutse ntibifuza gushaka umugore utazi gukora cyangwa udafite icyo akora.

11. Urangwa no kutihangana: Umukobwa wese urangwa no kutihanganira inshuti ye ntabwo yashobora gushinga urugo ngo rumare kabiri niwe uzasanga mugirana akabazo gato ugasanga yasaze yasizoye mukaba murashwanye.

12. Urangwa no kutababarira: Umukobwa wese urangwa no kutababarira ndetse ntashobore gusaba imbabazi bityo rero iyo umukoreye ikosa ahita akwanga ntakubabarire ndetse niyo akwemereye ko akubabariye abikora bitamuvuye k’umutima mbese aba akwikijije.Umukobwa wese ufite izi ngeso mbi ndetse n’izindi tutavuze agomba kwikosora bityo akubaka ejo heza he ndetse akagira akamenyero ko kwikosora bikiri mbere maze akitoza kugira imico n’imyifatire myiza.

Related posts