Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko uri mu nzira zo guca inyuma uwo mwashakanye.

Gucana inyuma ku bashakanye ni ikibazo cyugarije ingo nyinshi ndetse kikaba kiri ku isonga mu mpamvu zitera gusenyuka kw’ ingo nyinshi. Ahanini usanga intangiriro iganisha ku gucana inyuma iba ari nto ikagenda ikura buhoro buhoro.

Uyu munsi tugiye kureba zimwe muri izo nzira ziganisha mu gucana inyuma kw’ abashakanye, dore bimwe muri ibyo ni ibi bikurikira:

  1. Gusohokana n’ undi muntu kandi uwo mubana atabizi.

Ikintu kigutera guhisha uwo mwashakanye aho usohokeye n’uwo musohokanye gishobora kukugeza habi haba mu kugukururira guca inyuma uwo mwashakanye cyangwa se mu kagirana amakimbirane kuko ashobora kubimenya mu gihe wibwiraga ngo mwamwihishe.

  1. Kugirana ibiganiro n’ undi muntu biganisha ku mibonano mpuzabitsina

Iyo umuntu ashaka ko muganira ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina cyangwa se akakuzanira amafilimi y’urukozasoni, ukwiye kumenya hakiri kare ko uyu muntu nta kindi kimuri ku mutima usibye kugusenyera akagushyira mu mutego wo guca inyuma uwo mwashakanye. Niba umuntu agusaba kugirana nawe umushyikirano ahantu hatari ku mugaragaro ujye ugira amakenga kuko niyo nta jambo yaba yarigeze agutungukiriza ribi, ahantu muri hashobora kubabera intandaro yo gukurura ibyo mutari mwateguye.

  1. Kurangazwa n’ ibyo ukunda ku wundi muntu.

Hari igihe umuntu aba afite ibyo batashakanye bikagera aho bimutwara umutima. Muri byo twavuga nko ku myambarire, inseko, ingendo,… kuko byagukurura ukifuza kuryamana n’uwo ubibonana.Ushobora no kurangazwa n’uko umuntu ukuganiriza bitewe n’amagambo aba akubwira, hari abarengera bagatangira kujya babwirana imivugo n’indirimbo zivuga ku byiza by’undi. Niba utangiye kujya ugirana ibiganiro n’undi muntu mutashakanye bimeze bityo, jya utangira gukenga uwo ukwitaho akakubyinirira ataragushatse.

Dore ibindi biganisha guca inyuma uwo mwashakanye:

_ Kwemera gukorakorwa n’undi muntu utari uwo mwashakanye

_ Gusomana n’undi muntu utari uwo mwashakanye cyane cyane muri ahantu hiherereye

_ Kwinjirana n’undi muntu mu byumba byo kuryamamo.

Inkomoko: Elcrema.com

Related posts