Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore bimwe mu bibazo ushobora guhura nabyo igihe witiranyije urukundo n’Amafaranga

Benshi bavuga ko urukundo rutuma isi izenguruka , Urukundo ari impumyi, urukundo rutuma ubuzima bushimisha ndetse ngo  urukundo rukora ibintu byinshi kubantu benshi. gusa ngo nanone   urukundo  narwo rushobora  gutuma ubuzima bugora, abantu bakabaho  bihebye kandi bafite irungu. Ikirushijeho kuba kibi ni uko uru rukundo ruba rwiza mu gihe hari amafaranga yamara gushira rukayoyoka.

Nubwo inshuro nyinshi  twumva ko  abagabo aribo baha abagore amafaranga, byaje kugaragara ko n’abagore baha amafaranga abagabo kugira ngo bakundwe cyangwa se bage mu rukundo  nabo. twakibaza tuti” ese koko ni urukundo nyarwo?

Dore rero bimwe mu bibazo ushobora guhura nabyo igihe wahaye umugabo amafaranga kugira ngo ukundwe.

1. Abagore benshi ntibishyurwa  amafaranga batanze kubagabo kuko akenshi urukundo rwabo rurangira iyo amafaranga ashize bigatuma abagabo bava mu rukundo.

2. Umugore watanze amagaranga ngo akundwe nawe  ubuzima butagira kuba bubi kubera ko ibyo yateganyaga mu rukundo sibyo asangamo bikarangira ababajwe ndetse urukundo rukarangirira mu bibazo.

3. Abagore baha  abagabo amafaranga kugira ngo bakore ibikorwa bitandukanye, bakubaka amazu ngo bazabanamo bakagura amamodoka ndetse n’ibindi byinshi bibwira ko bari kubifatanya ariko mu byukuri baba bibeshya kuko birangira urukundo ntarurambye ndetse bagashengurwa n’ibyo  babonye mu rukundo.

4. Nanone kandi Umugore watanze amafaranga kugira ngo akundwe ahura n’ikibazo cy’uko ataba agifite uburenganzira ku mutungo nkuko byahoze ndetse ntanuburenganzira bwo kujya aho ashaka aba agifite.

Ni kenshi rero tubona abagore babeshywa urukundo n’abagabo kuko baba bifuza amafaranga yabo  ndetse ntibiba byoroshye ngo bayasubizwe kuko ntagihamya baba bafite.

Related posts