Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore amayeri umukobwa wese akoresha iyo yatangiye kugukunda mu ibanga rikomeye bikarangira umuvumbuye

 

Ubusanzwe abakobwa nibo bantu bagira ikintu cyo kwikomeza ndetse bigora kumenya uko biyumva.Biragoye ko wabona umukobwa abwira umuhungu ko amukunda gusa hari bimwe mu bimenyetso bigaragarira amaso y’umusore bimwereka ko umukobwa amukunda ndetse yamusariye.

Dore bimwe mu bintu bizakwereka ko umukobwa agukunda;

Azatangira kukwita utuzina twiza: Iyo umukobwa atangiye kugukunda niho hahandi azatangira kukwita utuzina twiza turyoheye amatwi kutwumva. Urugero Hubby, Bae, Chou, Hun, Sweetie, Babe, Baby, … Kenshi azabikwita cyane muri kwandikirana ubutumwa icyo gihe uzahite utangira kumusaba ko wamusohokana kuko azaba yatangiye ku gukunda.

 

Azatangira kukubaza byinshi ku buzima bwawe: Mu gihe umukobwa nta rukundo agufitiye, kwirirwa akubaza ibyubuzima bwawe cyane ubwahise ntago aba abyitayeho ariko iyo umukobwa yumva yatangiye kugukunda niho hahandi azatangira kukubaza ubuzima bwawe mbese ashaka ko mumenya birushijeho.

 

Azatangira kumva wahora umuvugisha: Aha ni hahandi kubera umukobwa yatangiye kugukunda azatangira kumva wahora umuvugisha ndetse buri munsi, Aribwo atangira kurakara ko umunsi ushize utamuhamagaye cyangwa ngo umwandikire.

Azatangira kumva wamuhora iruhande: Iyo umukobwa atangiye kugukunda azatangira kumva wamuhora iruhande Aribwo atangira kumva burigihe mwahora muri kumwe mbese ahora akubona iruhande rwe.

Azatangira kujya yambara neza igihe aziko uri bumubone: Umukobwa iyo agukunda atangira kujya yambara neza igihe aziko uri bumubone kugirango arebeko umureba cyane ndetse unamubwire ko yambaye neza.

 

Related posts