Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore amagambo wakoresha ushaka  gusubirana n’ umukobwa mwatandukanye

Aya magambo n’uyakoresha uzabasha kwigarurira umutima w’uwahoze ari umukunzi wawe mu gihe gito kuko azamutera kwibaza no gutekereza byinshi ku rukundo rwanyu mwahoze mu kundana mu gihe mwari mukiri kumwe.

Ni gute byangendekeye koko
Nkakureka ukajya kure yanjye
Kandi nari ngufite mu biganza byanjye.

Ndifuza ko wangarukira
Ariko ndabona igihe kinsiga
Kuko namaze kugusezerera
Urukundo rwacu rukitwa urwango.

Nta wundi mutuzo nsigaranye
Gusa amakosa yose ndayicuza
Ugarutse byibura nakongera ngatuza
Nkagumuna nawe ubuziraherezo.

Ibyabaye byose ndabyicuza
Kuko nzi ko ari njye ntandaro ya byose
Nakugaragarije ubwana mu rukundo
Kandi nari kwitwara nk’abakuru.

Ndacyagukunda nukuri
Ariko nta n’umwe ubizi
Kuko tutakiri kumwe
Kubw’inzira ingoye nahisemo.
Nafashe umwazuro mubi
None ubu ngukeneye hafi yanjye
Ukava kure yanjye
Ugahora iteka iruhande rwanjye.

Mbabarira ugarukire mukunzi
Ubashe kundamira ntsikiye
Kuko ngukeneye muri njyewe
Kurusha byose mbona aha ku isi.

Related posts