Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Dore amabanga 6 akomeye areba umuntu wese yamufasha kumenya gusenga uko bikwiye kandi adasiba

Usanga akenshi nk’ abakirisito tuzi neza ko gusenga ari byiza kandi ko nta sengesho rito ribaho, ibi ariko ntibitubuza kugira intege nke rimwe na rimwe tukumva ntabwo dufitanye umubano ukwiye n’ Imana. Uyu munsi rero muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amwe mu mabanga yagufasha kumenya gusenga neza ubudasiba.

Gusenga ni byiza kuko bikungira ijuru, bikatwongeramo imbaraga muri uru rugendo rwo kuri iyi si. Gusenga kandi bituma twegera Imana tukabasha kuyiha umwanya mu buzima bwacu ikatuyobora. Salomo niwe muntu Imana yahaye ubwenge bwinshi kurusha abandi bose babayeho, kandi niwe wagize ati “Kūbaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge, Kandi kumenya Uwera ni ubuhanga.” Imigani 9:10.

Ubumenyi tugira bwerekeye Imana nibwo butuma duhitamo kubana nayo n’uko tubaho mu buzima bwacu. Dore rero ibyo umwami Salomo yamenye bigatuma ahindura uburyo asenga.

1.Imana ni amayobera ariko kuyigeraho biroroshye! Impamvu Imana ari amayobera, ni uko ntawe ushobora kuyibonesha amaso, ariko twe ubwacu yatugize insengero yituriyemo ku buryo ihorana natwe kandi kuyivugisha no kuyegera bikaba byoroshye cyane kuko iri muri twe. Bitewe n’ibyo umuntu yanyunzemo, bishobora koroha cyangwa se bigakomera kumva uku kuri. Igikunze kugora abantu, ni ukwifuza ko Imana byaba byoroshye cyane kuyegera ariko ntitwifuze ko yakomeza kuba amayobera. Iyo ubashije kumva ko Imana ihora muri wowe, ituye muri wowe, birakorohera cyane gusenga, uba uzi ko aho uri hose ikumva kandi n’iyo wavugisha umutima yakumva.

2.Gukomera mu itorero: Umuntu ashobora gutekereza ko kuba Imana iba mu mitima yacu bihagije nta muntu ukeneye kujya kuyishaka mu itorero. Imana n’ubwo itaboneshwa amaso, yashyize umwuka wayo mu itorero kugira ngo nituba abantu bakomeye mu itorero nayo ihore ihanyuza ibintu byinshi bidukomeza binadufashe kuyegera. Kuririmba, ibiterane, gusangira ijambo ry’Imana n’ibindi byinshi bifasha umukristo gukomera, kandi ntibyakunda ko byose ubyikorana wenyine. Imana iba muri twe ariko iba no mu bandi, niyo mpamvu yavuze iti “babiri cyangwa batatu iyo bateranye bavuga izina ryanjye mba ndi kumwe nabo”

3.Imana ntijya yica amasezerano: Abantu bashobora kutubeshya, abo dukunda bashobora kutubeshya cyangwa se bakananirwa kubahiriza amasezerano twagiranye. Imana yacu yo ntijya ibeshya, kandi ntijya ibura ubushobozi bwo gusohoza icyo yasezeranye. Ibi iyo ubizi kandi ukabizirikana, bigufasha gukomera mu Mana, ukarushaho gusenga ufite kwizera n’ibyiringiro. Reka ibyiringiro byawe bishingire ku Mana kuko itajya ibeshya na rimwe cyangwa ngo yice isezerano.

4.Imana igira imbabazi nyinshi cyane: Hari igihe usanga abantu batubabaza cyangwa bakadukosereza ku buryo kubabarira bitugora. Imana yacu yo yuzuye imbabazi nyinshi cyane ku buryo buri muntu wese wemera kuyisaba imbabazi iba yiteguye kumugirira neza! Ukwizera kwacu gukwiye gushingira ku kuba turi abanyabyaha kandi b’abanyantege nke bahora bakeneye imbabazi z’Imana. Mbere, abantu basabwaga gutamba ibitambo by’intama kugira ngo bababarirwe ariko Imana iza kuduha umwana wayo Yesu ngo adupfire ku musaraba nk’ikimenyetso cy’urukundo n’imbabazi zayo.

5.Imana ni umucamanza utabera: “Nuko ujye wumva uri mu ijuru utegeke ucire abagaragu bawe imanza, zitsinda abakiranirwa biturwe gukiranirwa kwabo, zigatsindishiriza abakiranutse nk’uko gukiranuka kwabo kuri.” 1 Abami 8:32. Imana niyo yonyine ishobora kumenya ukuri ndetse igaca imanza zitabogamye. Hari igihe mu buzima bwacu tunyura mu bihe bituma twumva ko twarenganye. Kumenya ko Imana yo ari umucamanza utabera bigufasha kuyegera no mu bihe ubona ab’isi badashobora kukumva.

6.Imana yita cyane ku bantu bari hanze y’ itorero! Ntabwo Imana yadushyize mu itorero ryayo kugira ngo twumve ko ari twe twenyine dukwiriye ubuntu bwayo! Ishaka ko kuyimenya bitwigisha kwita ku bandi ndetse no gukunda urukundo rudatoranya! Matayo 20:26: “Ariko muri mwe ntibikagende bityo. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe agomba kujya abakorera”. Kuba mu Mana ntibivuga ko igomba guhora idukorera ibyo dushaka, ahubwo yo idushoboza kubona ibyo dukeneye ngo bidufashe kubera abandi umugisha.

Niho bashingira bavuga ko umukristo mwiza azareberwa ku mbuto yera, kuko gahunda y’Imana si ukuduha imbuto ahubwo ni ukutubyazamo imbuto zifitiye abandi umumaro. Niba uhora imbere y’Imana uyisaba gusa, jya uzirikana no nayo hari icyo igusaba, kandi ntigikomeye, ni ukubera abandi umugisha! Ibi nubimenya bizagufasha kumenya uburyo bwiza bwo gusenga ndetse n’icyo ukwiye kuganira n’Imana!

Related posts