Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore amabanga 2 arindwa n’ abakobwa ku buryo bukomeye.

Akanshi bivugwa ko abagabo cyangwa se ab’ igitsina gabo aribo bantu badakunze gutangaza ibiberekeyeho gusa burya n’ abagore bagira ibanga bikomeye kuri bimwe mu biranga ndetse n’ ibyiyumviro byabo cyane cyane bagakunda kubigira ibanga ridakorwaho n’ uwo ari we wese.

Abakobwa cyangwa abagore nk’ uko bakunze kwitwa muri ‘ rusange’ bagira ibintu bashobora kukubwiza ukuri n’ ibindi biba ari nk’ ihame kuguhisha cyangwa se kukubeshya ahanini bagambiriye kutamena ibanga cyangwa ukuri ku biberekeyeho.

Dore ibyo bintu bibiri abakobwa banga kuvuga:

1.Wakundanye n’ abasore bangahe? Iki kibazo nacyo gikunze kugarukwaho hagati y’ abakundana gusa abashakashatsi bagaragaza ko ari bacye babwizanya ukuri kuri iyi ngingo. Buriya iki cyo abakobwa bagihuriyeho n’ abasore , nta musore ubwiza ukuri umukobwa bakundanye mbere ye , kandi ni n’ uko n’ abakobwa nabo ni bacye bashobora kukubwiza ukuri umubare w’ abasore bakundanye mbere yawe , ariko ngo ahanini umukobwa akora ibi kubera ko agukunda adashaka kuguhomba.

2.Ufite imyaka ingahe?Abasore bareshya abakobwa rimwe na rimwe uzasanga bakunze kubaza iki kibazo abakobwa gusa ni bacye babasha kubona igisubizo cyacyo , n’ ababasha kukibona abenshi ntibabwizwa ukuri. Ibi abahanga bavuga ko impamvu ahanini abakobwa batsimbarara ku myaka yabo ngo ari uko iyo bayivuze rimwe na rimwe batakaza inshuti , yewe ngo bikaba byabaviramo no kuba babura abagabo, iyo ukomeje kumuhatiriza byo kukwikiza akubeshya imyaka ye, kandi koko mu busanzwe imyaka y’ umugore yihuta kurusha iy’ umugabo. Ahanini abakobwa bakunze kubeshya imyaka ni babandi bagejeje mu myaka ya za 30 y’ amavuko.

Related posts